Rwanda Polytechnic igiye gutanga impamyabumenyi kunshuro ya cyenda : Ibirori bikomeye bibereye i Kigali ku nshuro ya 9 muri BK AREN .

Kuri uyu wa Kane  tariki ya 14 Gicurasi 2026, hateganyijwe ibirori bikomeye byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo yabo muri Rwanda Polytechnic ku nshuro ya cyenda. Ibi birori bizabera muri BK Arena i Remera hafi ya Stade Amahoro, aho abanyeshuri barenga 4,500 bazahabwa impamyabumenyi mu mashami atandukanye y’imyuga n’ubumenyi ngiro. Ubuyobozi bwa RP bugaragaza ko aya mashuri akomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere u Rwanda binyuze mu gutanga ubumenyi bufasha urubyiruko kwihangira imirimo no guteza imbere igihugu.


Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2026, Rwanda Polytechnic irateganya ibirori bikomeye byo guha impamyabumenyi abanyeshuri basoje amasomo yabo mu mashuri yayo umunani akorera hirya no hino mu gihugu.

Ibi birori bizabera muri BK Arena i Remera mu Mujyi wa Kigali, hafi ya Stade Amahoro, bikaba ari ku nshuro ya cyenda iki kigo gisoza ku mugaragaro abanyeshuri barangije amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Muri uyu mwaka, abanyeshuri barenga ibihumbi bine na maganatanu ni bo bazahabwa impamyabumenyi nyuma yo gusoza amasomo yabo neza. Muri bo, abanyeshuri harimo abarangije ku rwego rwa Advanced Diploma, mu gihe abandi  barangije ku rwego rwa Bachelor of Technology (BTech).

Aya mashuri umunani agize Rwanda Polytechnic yigamo abanyeshuri benshi baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu, bakiga imyuga n’ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Ese niruhareki Rwanda Polytechnic igira  mu iterambere ry’u Rwanda?

Mu myaka ishize, Rwanda Polytechnic yakomeje kuba inkingi ikomeye mu guteza imbere ubumenyi ngiro n’imyuga, ibintu bifatwa nk’umusingi w’iterambere rirambye ry’igihugu.

Abanyeshuri barangiza muri aya mashuri bagira uruhare rukomeye mu nzego zitandukanye zirimo ubwubatsi, ikoranabuhanga, amashanyarazi, ubukanishi, ubuhinzi, ubukerarugendo, ubucuruzi ndetse n’inganda.

Uretse gutanga ubumenyi bwo mu ishuri gusa, aya mashuri anafasha urubyiruko kubona ubushobozi bwo kwihangira imirimo, guhanga udushya no kwinjira ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi bujyanye n’igihe.

Mu rwego rw’ubukungu, amashuri ya RP afasha igihugu kubona abakozi bafite ubumenyi bukenewe mu gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye z’iterambere igihugu cyihaye. Ibi bituma ibikorwa remezo, inganda n’ikoranabuhanga bikomeza gutera imbere ku rwego rushimishije.


Kimwe mu byatumye Rwanda Polytechnic irushaho kugira agaciro mu gihugu ni uburyo ikomeje guteza imbere amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga n’udushya.

Abanyeshuri benshi barangiza bafite ubushobozi bwo gukora no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho, gukora porogaramu za mudasobwa, gukoresha imashini z’inganda ndetse no gukora ubushakashatsi bufasha mu gukemura ibibazo byugarije sosiyete.

Ibi bihura neza n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igihugu gishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.


Abasesenguzi bavuga ko amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro ari imwe mu nzira nziza zo kugabanya ubushomeri mu rubyiruko, kuko atanga ubumenyi bufatika bufasha urangije kwinjira mu kazi cyangwa kwihangira imirimo.

Ku banyeshuri bazahabwa impamyabumenyi kuri iyi nshuro, benshi biteze gukoresha ubumenyi bahawe mu guteza imbere igihugu ndetse no guhanga amahirwe mashya y’akazi.

Ibirori byo kuri uyu wa 14 Gicurasi 2026 bitegerejwe n’abarimu, abanyeshuri, ababyeyi ndetse n’abafatanyabikorwa ba Rwanda Polytechnic, aho benshi babifata nk’ikimenyetso cy’uruhare runini amashuri y’imyuga akomeje kugira mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.