Rayon Sports yongeye kwigarurira abafana, PSG na Arsenal zandika amateka muri Champions League.
Weekend ya tariki 9-10 Gicurasi 2026 yasize abakunzi ba siporo mu byishimo no mu marangamutima atandukanye nyuma y’imikino ikomeye yabereye mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga. Rayon Sports yongeye kwiyunga n’abafana bayo nyuma yo gutsinda Marine FC, mu gihe APR FC yahuye n’intsinzwi ikomeye imbere ya Al Hilal Omdurman. Ku ruhando mpuzamahanga, PSG na Arsenal zageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, ibintu byakuruye impaka n’ibyishimo ku bakunzi ba ruhago ku Isi.
Mu Rwanda, shampiyona y’umupira w’amaguru yakomeje gufata indi ntera mu gihe amakipe akomeje kurwanira imyanya myiza ku rutonde. Rayon Sports yongeye gushimisha abafana bayo nyuma yo gutsinda Marine FC ibitego 2-1 mu mukino wari ukomeye kandi utegerejwe na benshi.
Ibitego bya Bishira Latif na Ndikumana Asman wabaye umukinnyi mwiza w’umukino, byafashije “Gikundiro” kubona amanota atatu y’ingenzi ayizamura ku manota 51 ku mwanya wa kane. Iyo ntsinzi yagaruye icyizere mu bafana nyuma y’uko Rayon Sports yari imaze gutsindwa na AS Muhanga igitego 1-0 mu mukino wabanje.
Marine FC yo yakomeje kuguma ku mwanya wa munani n’amanota 41, ibintu bishobora kuyigora mu mikino isoza shampiyona.
Ku rundi ruhande, APR FC ntiyahiriwe n’urugendo rwayo kuko yahuye n’akazi gakomeye imbere ya Al Hilal Omdurman. Uyu mukino warangiye igice cya mbere APR FC itsinzwe ibitego 4-0, ibintu bitamenyerewe kuri iyi kipe isanzwe yitwara neza mu marushanwa atandukanye.
Muri Volleyball, APR WVC yegukanye igikombe cya shampiyona y’abagore nyuma yo gutsinda Kepler WVC, mu gihe REG VC yakomeje urugamba rwa playoffs itsinda Police VC, bituma hategerezwa umukino wa kamarampaka uzagena ikipe ikomeza.
Hari kandi amakuru mashya muri ruhago nyarwanda aho Mukura VS yatangaje ubufatanye bushya na Jibu. Ubu bufatanye buzajya bufasha mu guhemba umukinnyi mwiza w’ukwezi, gahunda igamije kongera morale no guteza imbere impano z’abakinnyi.
Imikino mpuzamahanga
Ku rwego mpuzamahanga, amakuru yavugishije benshi ni ay’uko Arsenal na PSG zageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League. PSG yasezereye Bayern Munich, naho Arsenal isezerera Atlético Madrid mu mukino wari ukomeye cyane.
Uyu mukino wa Arsenal wanitabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, usanzwe ari umwe mu bafana bakomeye ba Arsenal FC.
Ikindi cyakuruye abantu benshi ni uko aya makipe yombi ageze ku mukino wa nyuma ari mu makipe afitanye ubufatanye na gahunda ya “Visit Rwanda”, igamije guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri siporo. Muri ayo makipe harimo Arsenal FC, Paris Saint-Germain (PSG) ndetse na Bayern Munich.
Aya makipe yamamaza “Visit Rwanda” ku myenda y’imyitozo, muri stade no ku mbuga nkoranyambaga, ibintu byatumye u Rwanda rukomeza kwamamara ku rwego mpuzamahanga.
Mu Bwongereza, Crystal Palace yakomeje kwitwara neza mu rugamba rwo gushaka itike y’amarushanwa y’i Burayi.
Muri Espagne, abakinyi ba FC Barcelona bakomeje kwishimira intsinzi ya El Clasico aho FC Barcelone yatsinze ibitego bibiri kubusa bwa real madrid byatumye itakaza imahirwe kugikombe cyikegukanwa na mukeba wayo FC barcelone , nahosss ubuyobozi bwa Real Madrid buri gukora inama ku hazaza h’umutoza wayo.
Muri Mexico, Pachuca na Pumas UNAM zakomeje muri quarter-finals za Liga MX, naho muri Afurika y’Epfo Kaizer Chiefs yegukanye umwanya wa gatatu nyuma y’intsinzi yabonetse mu minota ya nyuma.
Iyi weekend yongeye kwerekana ko siporo ari ururimi ruhuza abantu benshi, igatanga ibyishimo ndetse ikanabyutsa amarangamutima ku bakunzi bayo hirya no hino ku Isi.