Abana bahawe uruhare mu gutera ibiti by’imbuto ku mashuri.
Mu Rwanda hatangijwe gahunda yo gutera ibiti by’imbuto mu mashuri hagamijwe kurengera ibidukikije no guteza imbere imirire myiza y’abana. Iyi gahunda iri gukorwa ku bufatanye bwa UNICEF, Leta y’u Rwanda na One Acre Fund Rwanda.
Abanyeshuri bo mu mashuri atandukanye bari kugira uruhare mu gutera no kwita ku biti birimo avoka, imyembe, amacunga n’indimu. Bavuga ko ibi bibafasha gusobanukirwa neza akamaro ko kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Kwamamaza iyi gahunda byitezweho kuzafasha amashuri n’abaturage kubona imbuto, igicucu ndetse no kurwanya isuri n’imirire mibi mu bana.
Abayobozi bavuga ko iyi gahunda izagera mu mashuri arenga 4,000 hirya no hino mu gihugu,
harimo nk'ishuri rya GS KAMABARE rihereye mu karere ka BUGESERA umurenge wa NYARUGENGE ryo ryakoze agashya kogutera imboga mukigo hose hashoboka mu rwego rwogukumira imirire mibi ndetse nokwirinda ikiguzi byasabaga mukugurwa kw'izomboga zishyirwa mw'ifunguro ry'abana kwi'shuri. biteganyijweko buri shuri rizaterwamo nibura ibiti 40 by’imbuto. Biteganyijwe ko ibi biti bizafasha abana kubona indyo yuzuye mu myaka iri imbere .
Minisitiri w’Ibidukikije, Bernadette Arakwiye yavuze ko gutera igiti uyu munsi ari ugutegurira abana ubuzima bwiza bw’ejo hazaza, kuko bizabafasha kubona umwuka mwiza n’imbuto zibafitiye akamaro mu mikurire yabo ndetse no mu myigire myiza yabo muri rusange .