Mu murwa mukuru w’u Bushinwa witwa Beijing, hafi y’ahazwi cyane nka Tiananmen Square, hazwi kuba inyubako nini cyane yuje ubwiza mumaso y’abahagenda n’abasura iki igihugu. iyo nyubako ni National Museum of China imwe mu nzu ndangamurage nini ku isi, ibitse amateka akomeye y’Abashinwa.

‎Iyi ngoro ifatwa nk’ububiko bunini bw' amateka y’igihugu cy'ubushinwa, aho buri cyumba uba winjiyemo kigutwara mu kindi gihe.iyi ngoro yavutse mu buryo budasanzwe: mu mwaka wa 1959 hashinzwe inzu ebyiri zitandukanye

‎imwe y’amateka rusange n’indi y’impinduramatwara. nyuma y’imyaka myinshi, mu 2003, zarahujwe zivamo iyi museum imwe nini izwi uyu munsi.kurubu ishobora gusurwa nabari hagati ya million 6-8 benshi biganjemo abari munsi y'imyaka 35 aho bihariye 60%.

‎iyo ukinjira muri iyi nyubako, uba utangiye urugendo rurerure rw’imyaka ibihumbi n’ibihumbi ubushinwa bubayeho . aho uhera ubona ibikoresho bya kera cyane byakozwe mu byuma bya bronze, bikwereka uko abantu bo hambere babagaho. ugera ahandi ukabona ibikoresho by’abami n’ingoma zitandukanye zayoboye u Bushinwa, ukabona uko igihugu cyagiye gihinduka mu bihe bitandukanye.



‎si byinshi mumateka gusa ahaboneka kuko hari n’ubuhanzi bushimishije kubureba nk' amashusho ya kera, inyandiko zanditswe mu buryo bwiza cyane bwa calligraphy, ndetse n’ibikoresho by’ibumba (porcelain) bizwi cyane ku isi kubera uburanga bwabyo. ibi byose bituma umuntu atangara, akumva ko n’ababayeho kera bari bafite ubuhanga n’ubugeni buhambaye.

‎Ikindi gikurura benshi ni igice cyerekana amateka y’intambara n’impinduramatwara, aho usobanukirwa uko igihugu cyanyuze mu bihe bikomeye kikagera aho kiri uyu munsi.

‎Mu gusoza urugendo rwabo ba mukerarugendo basohoka muri iyi museum bafite ubumenyi bushya n’imbamutima zihariye.