U Rwanda rwongeye kwandika amateka mu rwego rw’ikoranabuhanga, aho Teleport yarwo yahawe icyemezo cya Tier 3 gitangwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Ama-teleport, World Teleport Association (WTA).


Iyi Teleport yabaye iya kabiri muri Afurika ibonye iki cyemezo cyuzuye, ndetse iba iya mbere ku isi icungwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’isanzure (Rwanda space agency) ibashije kugihabwa.

Icyemezo cya tier 3

Ni urwego rwo hejuru rugaragaza ko Teleport yujuje ibisabwa bikomeye ku rwego mpuzamahanga. Bisobanura ko ifite ubushobozi bwo gukora igihe kinini idahagarara, ifite uburyo bwihariye bwo kwirinda ibibazo (backup systems), kandi itanga serivisi zihamye kandi zizewe mu itumanaho rishingiye ku byogajuru.iki cyemezo cya Tier 3 kigaragaza ko Teleport y’u Rwanda yujuje ibisabwa mu mikorere, umutekano n’ubushobozi bwo gutanga serivisi zihamye nka internet yihuta, gukurikirana ikirere, no gufasha mu gucukumbura inkomoko yibyateza ibiza ndetse nindi mihindagurikire ibera mu isanzure.

Abasesenguzi bagaragaza ko iyi ari intambwe ikomeye izafasha u Rwanda gukomeza kwagura ubushobozi mu bijyanye n’ikoranabuhanga ryo mu isanzure, no kongera imikoranire mpuzamahanga.


Ibi kandi bishimangira uruhare rw’u Rwanda mu kuba kimwe mu bihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ikoranabuhanga muri Afurika, ndetse bikerekana ubushobozi bukomeje kwiyongera mu kubaka ibikorwa remezo bigezweho mu itumanaho.