“Abafana ba Arsenal Bongeye Gushyira Igikombe Mu Mafoto!”

Nyuma y’uko Arsenal F.C. ibuze igikombe cya UEFA Champions League itsinzwe na Paris Saint-Germain kuri penaliti, ku mbuga nkoranyambaga hahise huzura urwenya, memes n’amashusho asekeje agaragaza amarangamutima y’abafana ba Arsenal. Bamwe bavuga ko “igikombe cyari mu ntoki” ariko kirangirira mu mafoto n’inzozi.


Mu bice byinshi by’isi, by’umwihariko i Londres, nijoro ry’umukino wa nyuma wa Champions League ryasize abafana ba Arsenal bamwe bareba hejuru bavuga bati: “Ese koko ibi bibaye ukuri?”

Nyuma yo gutsindwa kuri penaliti, bamwe mu bafana bahise batangira gukora ibyo basanzwe bazi neza kurusha gutwara Champions League: gukora memes.

Ku mbuga nkoranyambaga, amashusho yagaragazaga abafana bafite amaboko ku mutwe, abandi basa n’abari kubara imyaka bamaze bategereje igikombe, yatangiye gukwirakwira ku muvuduko urusha uwa Mbappé ku ruhande. 

Hari n’urwenya rwakwirakwiye cyane ruvuga ruti:

“Natangiye kuvuga ko Arsenal izatwara Champions League umwaka utaha muri 2012, none tugeze muri 2026 nkiri kuvuga umwaka utaha!”

Abandi bafana b’amakipe bahanganye na Arsenal bo ntibabihishe. Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe batangaje ko bari bamaze gutegura ubutumwa bwo gushimira Arsenal ku gikombe ariko bahita babusiba basigara bohereza emojis zirira.

Naho abafana ba Arsenal bo bakomeje guhumurizanya bavuga ko nibura bageze ku mukino wa nyuma, ndetse bamwe bavuga ko “kubura igikombe kuri penaliti bibabaza kurusha gutsindwa ibitego bitatu.”

Ku mbuga za Reddit no kuri X, bamwe mu bafana banditse basetsa bavuga ko bagiye kubika imyenda ya Arsenal mu kabati kugeza pre-season itangiye, kugira ngo umutima ubanze ukire.

Icyakora nubwo urwenya rwabaye rwinshi, benshi mu bakunzi ba ruhago bashimye urugendo rwiza rwa Arsenal muri uyu mwaka, bavuga ko ishobora kongera kugaruka ikomeye mu mwaka utaha