Mu gihe ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga rikomeje kwiyongera ku isi no mu Rwanda by’umwihariko, impinduka zigaragara mu mibereho y’abantu no mu mibanire yabo zirushaho gufata indi ntera. abantu bo mu byiciro bitandukanye basigaye bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza amarangamutima yabo, by’umwihariko mu rukundo n’ubucuti.

Muri iyi minsi, gupostinga inshuti, umukunzi cyangwa uwo mwashakanye byabaye ibisanzwe ku mbuga nka Instagram na Facebook. hari n’abafata iki gikorwa nk’ikimenyetso cy’ingenzi cy’urukundo, aho bamwe bagaragaza ko kudapostinga uwo bakundana bishobora gusobanura ko nta rukundo ruhari. icyakora, ubushakashatsi bwerekana ko iyi myumvire idahagije mu gusobanura ukuri kw’imibanire.

Raporo zitangwa n’ibigo by’ubushakashatsi zigaragaza ko abantu benshi bapostinga ubuzima bwabo bw’urukundo bashaka kwemerwa n’abandi no kugaragaza ubuzima bwabo mu buryo bushimisha rubanda. ibi bituma ibikorwa byo gupostinga rimwe na rimwe bifatwa nk’uburyo bwo kwiyerekana aho kuba kugaragaza ibyiyumvo by’ukuri.

Abashakashatsi mu by’imibanire bagaragaza ko nubwo imbuga nkoranyambaga zifasha abantu gusabana no kwegerana, zishobora no gutera ibibazo mu marangamutima. hari aho abantu bagaragaza ibyishimo byinshi ku mbuga, ariko mu buzima busanzwe bafite ibibazo mu mibanire yabo. i bigaragaza itandukaniro riri hagati y’ibigaragara ku mbuga n’ibibera mu buzima bwa buri munsi.

Ubushakashatsi bwerekana kandi ko gupostinga cyane ubuzima bw’urukundo bishobora rimwe na rimwe kuba ikimenyetso cy’ukutiyizera mu mubano cyangwa gushaka kwiyerekana imbere y’abandi. Ku rundi ruhande, hari couples bahitamo kutagaragaza ubuzima bwabo ku mbuga ariko bakabana neza kandi bakundana byimbitse.

Iyi myumvire yo gupima urukundo hashingiwe ku byo abantu babona ku mbuga ishobora guteza ibibazo birimo kwigereranya n’abandi, igitutu mu mibanire ndetse no kutizerana hagati y’abakundana. hari nabafata kudapostinga nk’ikimenyetso cyo kutitabwaho, ibintu bishobora gusenya umubano aho kuwubaka.

Abahanga bagaragaza ko gukoresha imbuga nkoranyambaga bisaba ubwitonzi, by’umwihariko mu bijyanye no kubaha ubuzima bwite bw’abandi. gupostinga umuntu atabitangiye uburenganzira bishobora guteza ibibazo mumamategeko n’imyitwarire, cyane cyane iyo bikorwa mu buryo bumutesha agaciro cyangwa bumushyira mu kaga.

Inama zitangwa n’abashakashatsi zirimo kudapima urukundo ku byo abantu berekana ku mbuga nkoranyambaga, kubaha ubuzima bwite bw’imibanire, no gushyira imbere ibiganiro n’imibanire nyayo mu buzima bwa buri munsi. bashimangira ko urukundo nyarwo rugaragarira mu bikorwa, mu kubahana no mu gushyigikirana, aho gushingira ku mafoto cyangwa amagambo ashyirwa ku mbuga.

Nubwo imbuga nkoranyambaga ari ingenzi mu guhuza abantu no gusangira ibyishimo, ntizigomba gufatwa nk’igipimisho cy’urukundo. ukuri kw’imibanire gushingira ku buzima busanzwe, aho ibikorwa n’imyitwarire ya buri munsi bifite agaciro kurusha ibyo abantu berekana ku mbuga.