Ibi byago byabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki 24 Gicurasi 2026, ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (18:30 pm) mu gace ka Bakuli muri Kampala.


Amakuru ava mu nzego z’umuryango n’abari bahari avuga ko nyakwigendera Denis, wari umufana ukomeye wa Arsenal akaba n’umumotari, yagiranye ubwumvikane buke n’undi mugabo witwa Musiramu, usanzwe ari umufana wa Manchester United. Ibi biganiro bishingiye ku makipe yabo baje kuvamo amakimbirane akomeye.

Ayo makimbirane yaje gufata indi ntera maze Musiramu akubita Denis ikintu kiremereye ku mutwe, ari na cyo cyamaviriyemo urupfu rw'ako kanya. Nyuma yo gukora iki cyaha, uyu mufana wa Manchester United yahise atoroka ajya kwihisha, kugeza ubu akaba agishakishwa n'ubuyobozi.

Umuvugizi wa Polisi ya Kampala Metropolitan, Rachael Kawala, yemeje ko iperereza ku cyaha cy'ubwicanyi ryatangiye, ndetse n'umubiri wa Denis ukaba wajyanywe ku Bitaro Bikuru bya Mulago ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma (autopsy) mbere yo gushyingurwa.