Abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi nyuma yo kugera mu Rwanda bavuye Cabo Verde mu rugendo rutoroshye, bakiriwe na Minisitiri wa Siporo Nelly MUKAZAYIRE ari kumwe na Perezida w’Agateganyo wa FERWAFA, Me Claudine Gasarabwe.
Ni nyuma yuko Amavubi atsinze Cabo Verde ibitego 2-1 mu mukino wa kabiri wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera mu bihugu bya Tanzania-Kenya na Uganda.
Minisitiri yabwiye abakinnyi ko guhera ubu, Amavubi azajya akoresha indege yihariye (charter flight) mu ngendo zayo, anabizeza ko ibibazo byabaye muri uru rugendo bitazongera kubaho.
Minisitiri yabwiye Abakinnyi ndetse na staff yose ko hatazongera kubaho urugendo rurerure mu ndege ko bazajya bagenda na Charter Flight ibajyana igahita ibagarura i Kigali.
Abakinnyi kandi bamaze guhabwa Agahimbazamusyi k’imikino 2 batsinze Liberia na Cabo Verde (Frw 3,000,000)
Amavubi azakina umukino wa gicuti na Kenya ku wa Mbere kuri Stade Amahoro.