Uyu mufatanyabikorwa mushya aje nk'igisubizo kirambye ku bibazo by'amikoro bikunze gukoma mu nkokora iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda. Murenzi Abdallah yashimangiye ko kuba BK ari ikigo kinini cy’imari mu gihugu, bigiye gushyira akadomo ku bibazo by’ingengo y’imari n’imishahara y’abakinnyi n’abakozi itabonekera igihe. BK ije kwiyongera kuri Jayrutty Investment na yo bafitanye amasezerano y’imyaka itanu, ndetse mu minsi iri imbere amakipe yombi azerekana imyambaro mishya izaba iriho ibirango by’aba bafatanyabikorwa bombi.
Muri gahunda z’umwaka utaha w’imikino biteganyijwe ko uzatangira ku wa 4 Nzeri 2026, Rayon Sports irajwe ishinga no kwagura amarembo aho hari andi makompanyi agiye kuyitera inkunga irenga 30% cyangwa 40% ku ngengo y’imari yose. Muri abo bafatanyabikorwa bashya, harimo n’abazagira uruhare mu kugura imodoka nshya y’ikipe; ikintu kije cyitezweho kugabanya amamiliyoni agera kuri 50 Frw Murera yatangaga ku mwaka mu bijyanye n’ingendo
Rayon Sports yabonye umufatanyabikorwa mushya
Ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Rayon Sports burajwe imbere na Murenzi Abdallah, bwatangaje ko bwamaze gusinyana amasezerano y’imikoranire y’imyaka itanu na Banki ya Kigali (BK) we mufatanyabikorwa mukuru mushya guhera mu mwaka utaha w’imikino wa 2026-27. Ibi bije bikurikira iherezo ry’amasezerano iyi kipe yari ifitanye n’Uruganda rw’ibinyobwa rwa SKOL Brewery Ltd [SBL] rwafashe icyemezo cyo kutayavugurura, n’ubwo ubuyobozi bwa Gikundiro bugaragaza ko bugiteganya kuganira na SKOL kugira ngo harebwe uburyo imikoranire yari isanzwe yakomerezaho mu bundi buryo.
Esther Uwiduhaye
Join the Discussion
Related Articles
Huye Rally 2026:Ikipe ya Giancarlo Davite yegukanye intsinzi
Nshizirungu Christian · October 19, 2026
Ikipe y'igihugu Amavubi yakiriwe nk'umwami.
NSHIMIYIMANA David · October 3, 2026
Shema Fabrice yeguye ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA
NSHIMIYIMANA David · September 30, 2026
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yateye intambwe ya mbere iyerekeza mu gikombe cy'Afurika
NSHIMIYIMANA David · September 26, 2026
Rayon Sport yageze kumucyino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup
Esther Uwiduhaye · August 5, 2026
Myugariro wa Atlético Madrid, Robin Le Normand, ari mu Rwanda
Esther Uwiduhaye · June 19, 2026