Meteo Rwanda yatangije Sitasiyo yo Gukurikirana Ikirere cyo Hejuru (upper air observation station)i Huye.
Iyi sitasiyo ikaba izafasha gukusanya amakuru nk’ubushyuhe, umuvuduko w’umuyaga n’ibindi byerekeye imihindagurikire y'ikirere bityo hongerwe ubuziranenge bw’iteganyagihe no gutanga amakuru yo kwirinda ibiza hakiri kare.
Umuyobozi mukuru wa Meteo Rwanda yavuze ko ari intambwe ikomeye mu kongera ubushobozi bw’igihugu, anashimira Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa barimo UN SOFF, WMO, UNDP Rwanda na FMI ku nkunga yabo.

Iyi gahunda izafasha cyane ubuhinzi, ubwikorezi bwo mu kirere no kurengera abaturage mbere yuko ibiza bibagiraho ingaruka inashimangira umuhate w’u Rwanda mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.