Nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora Real Madrid, Florentino Pérez yavuze ko abakunzi b’iyi kipe bazatangarizwa umukinnyi ukomeye iyi kipe ishaka kugura, ndetse ashimangira ko amafaranga azatangwa azaca agahigo ku yandi yose Real Madrid yigeze gukoresha ku mukinnyi. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yahakanye amakuru yavugaga ko uwo mukinnyi ashobora kuba Erling Haaland, Jérémy Doku cyangwa Michael Olise, nubwo uyu wa nyuma ari we ukomeje kuvugwa cyane.

Amakuru ari gukwirakwira mu bitangazamakuru bitandukanye agaragaza ko Real Madrid ishobora gutanga miliyoni 150 z’Ama-Euro kugira ngo ibone Michael Olise ukinira Bayern Munich. Icyakora ubuyobozi bwa Bayern Munich bwatangaje ko budafite gahunda yo kugurisha uyu mukinnyi, bityo ibiganiro bishobora kutoroha. Niramuka iguze Olise kuri ayo mafaranga, yaba ibaye umukinnyi uhenze kurusha abandi bose baguzwe na Real Madrid, agasiga kure agahigo kari gafitwe na Jude Bellingham waguzwe miliyoni 127 z’Ama-Euro mu mwaka wa 2023.