Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego rushinzwe Umuco n’Ubuhanzi muri Burkina Faso, Umuyobozi warwo Noélie Congo Salouka yavuze ko iki gihe kizakoreshwa mu gusuzuma no kuvugurura amategeko n’amabwiriza agenga amarushanwa y’ubwiza. Yagaragaje ko intego ari ugushyiraho uburyo bukomeye bwo kuyagenzura no kuyahuza n’indangagaciro z’umuco ndetse n’amahame igihugu cyifuza kwimakaza mu baturage bacyo.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’igihe kinini hari impaka ku ruhare rw’aya marushanwa, aho bamwe mu baturage bayashinjaga gushyira imbere uburanga bw’inyuma gusa aho kwita ku bumenyi, ubushobozi n’uruhare rw’abakobwa mu iterambere ry’umuryango. Byongeye kandi, kugabanuka kw’abafatanyabikorwa n’abaterankunga byatumye abategura ayo marushanwa bahura n’ibibazo by’amikoro, ibintu byagize uruhare mu ifatwa ry’iki cyemezo cyo kuyahagarika by’agateganyo.
Burkina Faso yahagaritse amarushanwa y’ubwiza, impamvu yatunguye benshi
Muri Burkina Faso hahagaritswe by’agateganyo amarushanwa y’ubwiza, nyuma y’icyemezo cyafashwe n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo habanze hakorwe isuzuma ryimbitse ry’imitegurire n’imikorere yayo. Guhera ku wa 8 Kamena 2026, abakobwa bitabiraga aya marushanwa ndetse n’abambikwaga amakamba ntibazongera gukora ibikorwa bijyanye no guhatanira ubwiza kugeza igihe hazatangarizwa andi mabwiriza mashya.
Esther Uwiduhaye
Join the Discussion
Related Articles
Umunyarwanda yakatiwe burundu kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi
Esther Uwiduhaye · August 28, 2026
The Ben yateguje indi ndirimbo kuri 5M views
Esther Uwiduhaye · August 19, 2026
Miss Rwanda 2020 Ishimwe Naomi yatangaje ko yenda kwibaruka
Esther Uwiduhaye · August 11, 2026
Umuhanzikazi Butera knowless n'umugabo we bizihije imyaka 15 ishize bari kumwe ndetse n'10 ya Marriage
Esther Uwiduhaye · August 7, 2026
Disere murumuna w'umunyarwenya mitsutsu yitabye Imana
Esther Uwiduhaye · August 7, 2026
Umuhanzi wo muri Nigeria Rema yaguze inzu mu mujyi wa Dubai
Esther Uwiduhaye · August 6, 2026