Perezida Museveni Asaba Ingabo za UPDF Kwigira Ku Bumenyi n’Uburyo Bujyanye n’Intambara zigezweho
By isingizwe benitha •
July 18, 2025 •
3 min
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yasabye abasirikare gukomeza kwihugura ku bijyanye n’intambara z’iki gihe, avuga ko intsinzi ishingira ku bumenyi n’ubuhanga mu gukoresha ibikoresho bya gisirikare. Ibi yabigarutseho mu muhango wo gusoza amasomo yihariye ku basirikare 413, arimo amasomo y’imodoka z’intambara n’imirimo ifitanye isano n’ubwirinzi. Museveni yagarutse ku mateka y’intambara z’abafite ibikoresho byiremereye, asobanura ko imodoka z’intambara zatangiye gusimbura amagare n’ingabo mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, kandi ko ubu urugamba ruyoborwa n’ikoranabuhanga rigezweho nka drones n’ibisasu bifite precision.
Yanenze ruswa mu gisirikare, asaba abasirikare kwita ku buzima bwabo no ku bikoresho, ndetse yashimiye abayobozi ba UPDF ku myitozo no ku bikorwa by’iterambere ry’ibikorwaremezo. Yibukije abasirikare gukoresha neza ibyo bize, kuba biteguye koherezwa igihe icyo ari cyo cyose, kandi ko ubufatanye, ubunyamwuga n’icyerekezo gishingiye ku bumenyi bugezweho bizubaka ingabo z’ejo hazaza.