Imbwa iri mu nshuti zukuri umuntu agira Environment

Imbwa iri mu nshuti zukuri umuntu agira

By isingizwe benitha • March 15, 2026 • 1 min

Imbwa ni inyamaswa zifite uruhare runini mu buzima bwa muntu: zifasha mu mutekano w’ingo, zigabanya stress n’agahinda, zifasha abafite ubumuga mu bikorwa byabo bya buri munsi, kandi zishimisha umuryango zikabera abana inshuti n’umurinzi. Iyo witaho imbwa neza, igaragaza urukundo rudashira, ikaba inshuti y’ukuri, umurinzi n’umufasha w’umwizerwa.

Umuyobozi Mukuru wa UNHCR ari mu ruzinduko mu Rwanda Environment

Umuyobozi Mukuru wa UNHCR ari mu ruzinduko mu Rwanda

By Esther Uwiduhaye • August 28, 2025 • 2 min

Filippo Grandi ari mu Rwanda gushimangira ubufatanye mu kurengera impunzi. U Rwanda rucumbikiye abasaga 135,000 kandi rukabafasha kwigira.

Umunsi Mpuzamahanga w’ibisamagwe Environment

Umunsi Mpuzamahanga w’ibisamagwe

By Esther Uwiduhaye • July 29, 2025 • 2 min

Umunsi Mpuzamahanga w’ibisamagwe wizihizwa buri 29 Nyakanga kugira ngo wibutse akamaro k’ibi binyabuzima no kubirinda.

Impamvu Kugenzura Neza imisoro ari ingenzi mu iterambere ry’igihugu Environment

Impamvu Kugenzura Neza imisoro ari ingenzi mu iterambere ry’igihugu

By Esther Uwiduhaye • July 15, 2025 • 2 min

Imisoro ni ingenzi mu gutuma leta ibona amafaranga yo gutanga serivisi z’ingenzi nk’uburezi, ubuzima n’imihanda, ariko akamaro kayo gashingira no ku micungire myiza n’imikoreshereze yayo. Iyo imisoro icunzwe neza kandi igakoreshwa mu nyungu rusange, abaturage barushaho kuyubahiriza no kugirira leta icyizere, bigatuma iterambere ryihuta. Imisoro ihanitse cyangwa igoye kumvikana ishobora gutuma abantu n’abacuruzi bayihunga bakajya mu bikorwa bitemewe n’amategeko, bigabanya umusaruro wa leta. Imisoro iringaniye, yoroshye kwishyurwa kandi icunguwe neza ituma ubucuruzi bwiyongera, igatanga akazi kandi igatuma serivisi rusange zitera imbere, bigirira akamaro igihugu n’abagituye.

Urubyiruko ku isonga mu kurengera ibidukikije Environment

Urubyiruko ku isonga mu kurengera ibidukikije

By isingizwe benitha • July 10, 2025 • 2 min

Urubyiruko ruri ku isonga mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurika y’ikirere binyuze mu guhanga udushya, ubukangurambaga n’ibikorwa bifatika byo kurengera ibidukikije. Rwagize uruhare rukomeye mu byemezo mpuzamahanga nka COP27, ndetse no mu bikorwa byo gutera ibiti, gukusanya imyanda no guteza imbere ubukungu bushingiye ku kubungabunga ibidukikije. Mu Rwanda no ku isi hose, urubyiruko rugaragaza ko kurengera ibidukikije ari inshingano ya buri wese kandi ko ejo hazaza heza hatangirira ku bikorwa bya buri munsi.

Impuruza kumuvuduko w’isi ukomeje kwiyongera Environment

Impuruza kumuvuduko w’isi ukomeje kwiyongera

By isingizwe benitha • July 9, 2025 • 2 min

Abashakashatsi batangaje ko isi iri kwihuta mu kuzenguruka (rotation) kurusha ibisanzwe, ku buryo ku wa 29 Kamena 2022 umunsi wabaye iminota mike gito kurenza isaha 24. Impamvu z’ingenzi ziri gutera ibi harimo ihindagurika ry’isi, ubushyuhe buterwa n’imihindagurikire y’ikirere, kugabanuka kw’urubura, imiyaga y’inyanja, imbaraga za gravitational zituruka ku kwezi n’izindi nyenyeri, ndetse n’imihindagurikire yo mu nda y’isi.

Inyoni ni abaganga batavuga Environment

Inyoni ni abaganga batavuga

By isingizwe benitha • June 16, 2025 • 1 min

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya King’s College London bwerekanye ko kumva amajwi y’inyoni bifasha kugabanya stress n’agahinda gakabije, bigatuma ubwonko n’umubiri bituza. Dr. Andrea Mechelli yavuze ko ibi bigira impinduka nziza ku bwonko, by’umwihariko ku gice gishinzwe gutuza no kugenzura imikorere y’umubiri. Inyoni rero ntizifite akamaro gusa ku bidukikije, ahubwo zifasha no mu buzima bwo mu mutwe, bikaba byifashishwa n’ibigo bitanga ubuvuzi bwo guturisha abantu (relaxation therapy). Kumva amajwi y’inyoni ni intambwe nziza yo kwisubiza umutuzo no kwivura stress.

Ubwoko bw’amaso ya O mu rukundo ese bafite umwihariko mu mibanire? Environment

Ubwoko bw’amaso ya O mu rukundo ese bafite umwihariko mu mibanire?

By Esther Uwiduhaye • January 30, 2025 • 2 min

Hari abantu bibaza niba ubwoko bw’amaraso bufite aho buhuriye n’urukundo. Ku bafite amaraso ya O, bakunze kurangwa n’umutima munini, kwizerwa, kwihangana no gutanga urukundo rutagendeye ku nyungu. Bakunda byimazeyo, bashyira imbere amahoro, imbabazi n’ibyishimo by’uwo bakundana.