Inteko ishinga amategeko ya Peru yafashe umwanzuro udasanzwe wo kubuza Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, kwinjira ku butaka bw’icyo gihugu. Ibi byatewe n’uko leta ya Mexique yahaye ubuhungiro Betssy Chávez, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Peru, ibintu byakuruye umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.
Peru ivuga ko Mexique yarenze ku mategeko mpuzamahanga mu guha Chávez ubuhungiro, ariko ubuyobozi bwa Mexique bwo buhakana ibyo birego, buvuga ko bwubahirije amategeko yose abigenga.

Betssy Chávez akurikiranweho gukorana mu mugambi wa Perezida wahozeho Pedro Castillo, uregwa kugerageza gusesa Inteko Ishinga Amategeko. Ubushinjacyaha bwa Peru bumusabira igihano cy’imyaka 25 y’igifungo.
Umubano w’ibihugu byombi wari usanzwe utifashe neza, cyane cyane kuva ubwo Mexique yahaga ubuhungiro umugore n’abana ba Pedro Castillo, ubu ufungiye muri gereza nyuma yo kuvanwa ku butegetsi mu 2022.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Peru, Hugo de Zela, yavuze ko abashinzwe amategeko bari gusuzuma impamvu Mexique yashingiyeho mu guha ubuhungiro Chávez, kugira ngo harebwe niba bitanyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.
Guverinoma ya Peru yatangaje ko ubu umubano wayo na Mexique wamaze guhagarara by’agateganyo kubera “ibikorwa bibangamiye ubufatanye n’ubusabane” hagati y’ibihugu byombi.
Chávez we akomeje guhakana ibyaha aregwa. Yari yarafunzwe muri Kamena 2023 ariko yaje gufungurwa muri Nzeri 2025 kugira ngo yitegure kuburana ari hanze y’iperereza.