Hari igihe impanuka nto ishobora guhindura ubuzima bw’umuntu burundu. Ibi ni byo byabaye ku mugore wo mu Bwongereza witwa Lauren Macpherson, wavumbuye ko arwaye kanseri y’ubwonko igeze kure nyuma y’uko ivarisi imuguye ku mutwe ari mu rugendo rwa gariyamoshi.
Lauren Macpherson yari ari mu bihe byiza by’ubuzima bwe. Yari amaze kuzamurwa mu kazi ndetse we n’umukunzi we Zak bari bamaze kugura inzu yabo ya mbere, bitegura gutangira ubuzima bushya.Ariko urugendo rwo gutaha i Cardiff rwarahindutse amateka atari yitezwe ubwo ivarisi ipima ibiro 16 yamanukaga mu gice cyo hejuru cy’aho imizigo ishyirwa muri gariyamoshi ikamugwa ku mutwe.
Nyuma y’iyo mpanuka, Lauren yajyanywe kwa muganga kubera kubyimba ku mutwe. Abaganga babanje gukeka ko ashobora kuba yaragize ikibazo ku gufa ry’umutwe, bamukorera isuzuma rya CT scan.Icyakora iri suzuma ryagaragaje ikintu kidasobanutse ku bwonko bwe, bituma abaganga bamwohereza gukora irindi suzuma rya MRI. Ni bwo byaje kumenyekana ko afite ikibyimba ku bwonko. Lauren yavuze ko mbere y’aho yari amaze igihe yumva afite ibimenyetso bitandukanye birimo umunaniro ukabije, guhindagurika kw’amarangamutima ndetse rimwe na rimwe akagira no gutakaza ubwenge. Gusa we yakomeje kubyitiranya n’umunaniro cyangwa impinduka zisanzwe z’umubiri.
Mu gihe yakomezaga kwivuza, abaganga basanze afite ikibyimba cyo ku bwonko kizwi nka oligodendroglioma, ubwoko bw’indwara ikura buhoro ariko ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu. Mu Ukwakira k’umwaka ushize, Lauren yabazwe igikorwa cyo gukuramo icyo kibyimba, abaganga babasha gukuramo hafi 80% byacyo.
Nyuma yo kubagwa, Lauren yamaze ibyumweru atabasha kuvuga neza kubera ko icyo kibyimba cyari giherereye mu gice cy’ubwonko gifasha umuntu kuvuga. Gukira kwe byafashe igihe, ndetse hari n’igihe yagiraga kumva azungera cyangwa akagira ibibazo byo guhuzanya ingingo z’umubiri n’ubwonko.
Nubwo uru rugendo rwari rukomeye, Lauren yahisemo gusangiza abandi ibimubaho. Yafunguye urubuga rwa Instagram aho asangiza abantu inkuru ye ndetse agashishikariza abantu kwita ku buzima bwabo no kujya bisuzumisha hakiri kare. Kuri ubu, Lauren akorerwa isuzuma rya “scan” buri mezi atatu kugira ngo abaganga bakurikirane uko uburwayi bwe buhagaze. Ategereje no gutangira gufata umuti witwa Vorasidenib, ukoreshwa ku barwayi bafite ibibyimba byo ku bwonko mu rwego rwo kugenzura uko indwara ikura.Lauren avuga ko uru rugendo rwose rwari rukomeye cyane, ariko akomeza gushimira umuryango we n’abamushyigikiye muri ibi bihe. Ati: “Byari ibintu bikomeye cyane. Nta muntu n’umwe nakwifuriza guca muri ibi, ariko ndagerageza gukomeza ubuzima bwanjye uko bishoboka.”




Comments
0