POLITICS

LIBANI ISABA IBIGANIRO NA ISRAEL MU GIHE AMAKIMBIRANE AKOMEJE GUKAZA UMUREGO

LIBANI ISABA IBIGANIRO NA ISRAEL MU GIHE AMAKIMBIRANE AKOMEJE GUKAZA UMUREGO

INTAMBARA YO MU BURASIRAZUBA BWO HAGATI: LIBANI ISABA IBIGANIRO NA ISRAEL MU GIHE AMAKIMBIRANE AKOMEJE GUKAZA UMUREGO

Perezida wa Libani Joseph Aoun yasabye ko habaho ibiganiro bitaziguye na Israel, avuga ko ari imwe mu nzira zafasha kugabanya amakimbirane akomeje kwiyongera hagati ya Israel n’umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran. Mu kiganiro umuvugizi we yagiranye na BBC, yavuze ko Libani yiteguye kugirana ibiganiro na Israel, ariko ko bidashoboka mu gihe igihugu kigikomeje kugabwaho ibitero na Israel.

Aoun yanenze cyane Hezbollah, avuga ko ibikorwa byayo byakuruye Libani mu ntambara nini yo mu karere.Yagize ati:“Intambara yangije byinshi muri Libani, kandi abantu benshi bari mu buzima bukomeye.”

Nk’uko United Nations ibivuga, abantu barenga 700,000 bamaze guhunga intambara muri Libani, harimo abana barenga 200,000, mu gihe abandi bantu amagana bamaze gupfa mu bitero bya Israel mu minsi icyenda ishize. Perezida Aoun yavuze ko hari abaturage benshi badafite aho bakinga cyangwa ibikoresho by’ibanze byo kubafasha kubaho. Amakimbirane yo mu karere yakajije umurego nyuma y’uko United States na Israel bagabye igitero kuri Iran kigahitana Umuyobozi wayo w’Ikirenga Ali Khamenei mu cyumweru gishize.

Iran yahise itangira ibikorwa byo kwihorera igaba ibitero ku bihugu byo mu kigobe by’inshuti za Amerika, ndetse ifunga umuhora wa Strait of Hormuz, inzira inyuramo hafi 20% by’ibitoro bikoreshwa ku isi. Amerika ivuga ko ibitero bya Iran bigenda bigabanuka Minisitiri w’ingabo wa Amerika Pete Hegseth yavuze ko ibitero bya Amerika kuri Iran bikomeje gukaza umurego, aho hateganyijwe gukoreshwa indege nyinshi z’intambara n’ibisasu byinshi.

Umukuru w’abagaba b’ingabo za Amerika Dan Caine yavuze ko ibitero bya misile bya Iran byagabanutse cyane.Yagize ati: Ibitero bya misile ballistic byagabanutse ku kigero cya 90% kuva intambara yatangira.

Drones ziturika nazo zagabanutse ku kigero cya 83%.Yanavuze ko Amerika iri gushaka uburyo bwo guherekeza amato atwara ibitoro anyura mu muhanda wa Hormuz kugira ngo umutekano w’ubucuruzi bw’ibitoro ku isi utabangamirwa.


Comments

0