Mu gihugu cya Iran, Umukuru w’Ikirenga (Supreme Leader) ni we muyobozi ufite ububasha bukomeye kurusha abandi bose mu gihugu. Uyu mwanya watangiye gukomera nyuma ya Iranian Revolution yo mu 1979, yahinduye ubutegetsi bwa Iran ikava ku bwami ikaba Repubulika ishingiye ku mategeko ya Islamu.Umukuru w’Ikirenga wa mbere yabaye Ruhollah Khomeini, watangiye
kuyobora igihugu mu 1979 kugeza mu 1989. Khomeini yashyizeho uburyo bushya bw’imiyoborere bushingiye ku buyobozi bw’abanyedini b’Abashiya (Shiite), bituma ubuyobozi bw’igihugu buhinduka cyane. Nyuma y’urupfu rwe mu 1989, Ali Khamenei ni we wamusimbuye, aba Umukuru w’Ikirenga wa kabiri.

Ruhollah Khomeini, watangiye kuyobora igihugu mu 1979 kugeza mu 1989.
Khamenei amaze imyaka irenga 30 kuri uwo mwanya, akaba yaragize uruhare rukomeye mu byemezo bikomeye by’igihugu, cyane cyane mu bya politiki mpuzamahanga n’umutekano. Mu gihe cye, Iran yakomeje kuba igihugu gikomeye mu karere ka Middle East, ariko nanone igirana amakimbirane n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi, cyane cyane ku bijyanye n’ingufu za nukiliya na politiki mpuzamahanga.
Mu mategeko ya Iran, Umukuru w’Ikirenga ni we uyobora ingabo z’igihugu, agena abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano, akagira ijambo rikomeye mu butabera no mu mubano n’amahanga. Ibi bituma aba ari we muyobozi ukomeye kurusha Perezida wa Iran, nubwo Perezida ayobora ibikorwa bya buri munsi bya guverinoma. Mu gusoza, umwanya w’Umukuru w’Ikirenga ukomeje kuba inkingi ikomeye mu miyoborere ya Iran kuva mu 1979 kugeza ubu, kandi ugira uruhare runini mu cyerekezo cy’igihugu haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.




Comments
0