IVARISI YAMUGUYE KU MUTWE IMUHISHURIRA KO AFITE KANSERI Y’UBWONKO IGEZE KURE
Umugore wo mu Bwongereza witwa Lauren Macpherson yavumbuye ko afite kanseri y’ubwonko nyuma y’impanuka yabaye ari muri gariyamoshi aho ivarisi ipima ibiro 16 yamuguye ku mutwe. Ajyanywe kwa muganga, ibizamini bya CT scan na MRI byagaragaje ko afite ikibyimba ku bwonko cyitwa oligodendroglioma. Nyuma yaho yabazwe maze abaganga bakuramo 80% by’icyo kibyimba, nubwo byamusabye igihe kinini cyo gukira kuko byamugizeho ingaruka ku mvugo no ku mikorere y’umubiri. Kuri ubu akomeje gukurikiranwa n’abaganga buri mezi atatu kandi ateganya gutangira gufata umuti uzafasha kugenzura uko indwara ikura, mu gihe akomeje no gusangiza abandi urugendo rwe ku mbuga nkoranyambaga.



