Ubushinjacyaha bwasabye ko INGABIRE Umuhoza Victoire afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje
Ku wa 15 Nyakanga 2025, Ingabire Umuhoza Victoire yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo. Ubushinjacyaha bwasabye ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje. Yasomewe ibyaha bitandukanye birimo gushinga umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, icengezamatwara, gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi, ndetse n’icyaha cyo kwigaragambya. Mu kwisobanura kwe, Ingabire Victoire yavuze ko abihakana byose, ashimangira ko ari umukristu, umunyapolitiki n’Umunyarwanda ukunda igihugu, bityo adashobora gukora ibyo byaha ashinjwa. Hanagaragajwe ko Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwanze kwemerera umunyamategeko we wari uturutse muri Kenya kumwunganira, ruvuga ko hari ibisabwa atujuje.



