Umuhungu wa Perezida Kagame mu bagiye kwinjira mu ngabo z’u Rwanda
Brian Kagame, bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yarahiriye gukorera igihugu cye mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), ari umwe mu basirikare 42 bize amasomo ya gisirikare hanze y’igihugu, binjiye mu gisirikare hamwe n’abandi 987 bahuguriwe mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako. Aba basirikare bagize icyiciro cya 12, bakaba bamaze igihe bahabwa amasomo n’imyitozo bibategura inshingano zo kurinda umutekano w’abaturage n’ubusugire bw’igihugu. Brian Kagame aherutse no gusoza amasomo ya gisirikare muri Sandhurst Military Academy mu Bwongereza, akinjira mu gisirikare asangamo mukuru we Ian Kagame. Umuhango wo kurahira witabiriwe n’abayobozi bakuru ba RDF ndetse n’ababyeyi b’abasirikare basoje amasomo.



