urwanda rugiye kwizihiza imyaka25 yihuzwa ry’ubutegetsi kuva (2000–2025)
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yashimiye abaturage uruhare bagize mu rugendo rwo guteza imbere imiyoborere ishingiye kuri bo, kuva u Rwanda rwatangira gahunda y’ihuzwa ry’ubutegetsi (decentralisation) mu mwaka wa 2000. Mu 2025, u Rwanda rwizihije imyaka 25 iyi gahunda imaze, ikaba yaragize uruhare runini mu kwegereza abaturage serivisi no kubaha amahirwe yo kugira uruhare mu miyoborere n’iterambere. MINALOC yagaragaje ko muri iyi myaka 25 habayeho intambwe ikomeye zirimo kongera uruhare rw’abaturage mu myanzuro ifatwa, kunoza serivisi ku nzego z’ibanze, gushyira imbere urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga, no guteza imbere ibikorwa remezo n’iterambere rishingiye ku bukungu n’imibereho myiza. Minisiteri yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare rufatika mu miyoborere n’iterambere kugira ngo igihugu gikomeze kwiyubaka no gutera imbere.



