Imurikabikorwa ryahurije hamwe abanyeshuri, abarimu, abarangije kwiga n’abafatanyabikorwa batandukanye, rigamije kugaragaza ubumenyi n’ubushobozi abanyeshuri bungukira mu masomo yabo, no kubafasha kubona aho bahurira n’isoko ry’umurimo.

Abanyeshuri bahawe umwanya wo kumurika imishinga yabo y’udushya, igaragaza ibisubizo ku bibazo bitandukanye biri mu muryango. Ni umwanya wabafashije kugaragaza impano, ubumenyi ngiro n’ubushobozi bafite, banabona amahirwe yo kuganira n’abakoresha ndetse n’abayobozi b’ibigo bitandukanye, bikabafungurira amarembo ajya ku mwuga w’ejo hazaza.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’ibigo bikomeye byo mu nzego z’abikorera birimo Airtel, Harambee, Trinity Metals, RwandAir, Zipline na Horizon Construction, n’ibindi byinshi. Ibi bigo byagaragaje uruhare rwabyo mu gufasha abanyeshuri kwimenyereza umwuga, binatanga icyizere cy’ubufatanye burambye mu guteza imbere urubyiruko rufite ubumenyi.
Mu ijambo rye, Dr. Alice Ikuzwe, Umuyobozi Wungirije ushinzwe amasomo muri RP Kigali College, yashimye cyane uruhare rw’abafatanyabikorwa mu gutegura abanyeshuri biteguye isoko ry’umurimo. Yagize ati: “Ubufatanye bwanyu ni ingenzi mu kubaka abanyeshuri bafite ubumenyi bujyanye n’igihe, bashoboye guhangana n’ibibazo by’isoko ry’umurimo.”

Yakomeje anashimira abanyeshuri bagaragaje ubuhanga n’udushya mu mishinga yabo, abasaba gukomeza gutekereza ibisubizo bishya bigamije iterambere ry’umuryango nyarwanda.
Ku ruhande rw’ishuri, hashimiwe by’umwihariko abafatanyabikorwa bakomeje gutanga umusanzu mu gutegura abarangije amasomo bafite ubumenyi buhamye, bafite udushya, kandi biteguye gutanga umusanzu ugaragara mu iterambere ry’igihugu.
Muri rusange, umunsi wa Career Fair n’itangizwa rya Alumni Association byasize isomo rikomeye, byerekana neza ko ubufatanye hagati y’amashuri, inganda n’abarangije amasomo ari ingenzi mu kubaka ejo hazaza h’urubyiruko rufite ireme kandi ruhanga udushya.




Comments
0