HEALTH & FITNESS

Indwara y’ubwonko iterwa n’inzoga (ARBD) Impuguke ziburira ko benshi batavurwa

Indwara y’ubwonko iterwa n’inzoga (ARBD) Impuguke ziburira ko benshi batavurwa

Impuguke mu by’ubuzima ziravuga ko ibihumbi by’abantu bafite indwara y’ubwonko iterwa no kunywa inzoga nyinshi, izwi nka Alcohol Related Brain Damage (ARBD), bashobora kuba batari kubona ubuvuzi bukwiye. Iyi ndwara igira ingaruka zikomeye ku bushobozi bw’umuntu bwo gutekereza, kwibuka no gukora imirimo isanzwe ya buri munsi.

Ubushakashatsi bwerekanye ko kunywa inzoga nyinshi, nko kunywa ibiyiko 35 by’inzoga mu cyumweru mu gihe kirenga imyaka itanu, bishobora gutera iyi ndwara. ARBD ishobora gutuma umuntu agira ibibazo byo kwibuka vuba, kugenzura imyitwarire no gufata ibyemezo byoroshye, ibintu bishobora guhindura ubuzima bwe burundu.

Urugero ni urwa Lee Caldwell w’imyaka 56, wasanze afite ARBD umwaka ushize. Avuga ko afite ibibazo byo kwibuka vuba no kugenzura imyitwarire ye. Nubwo ashobora kwibuka neza ibintu bya kera, ibintu byoroheje bya buri munsi nko kwibuka niba yafashe imiti cyangwa aho yerekeza bishobora kumugora cyane.

Impuguke Gareth Roderique Davies igaragaza ko ipfunwe n’ubumenyi buke kuri iyi ndwara ari byo bituma idamenyekana hakiri kare. Ibi bituma abantu benshi batabona ubuvuzi bwihuse, kandi n’ubushobozi bwo kuyivura bukiri buke.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, leta ya Wales yatangaje ko iri gushora miliyoni 67 z’amapawundi mu gufasha abantu bafite ibibazo byatewe n’inzoga n’ibiyobyabwenge, harimo n’abafite ARBD. Ni mu gihe imibare igaragaza ko impfu ziterwa n’inzoga zikomeje kwiyongera muri ako karere.

Bwana Caldwell yaje kujyanwa mu kigo cyita ku barwaye ibiyobyabwenge cya Brynawel House giherereye mu majyepfo ya Wales, aho yaje gusuzumwa bagasanga afite ARBD. Avuga ko igihe yari amaze kugengwa n’inzoga, kubona aho azigura byari byoroshye kurusha guhangana n’amarangamutima yo kwicuza no kugira ipfunwe.

Serivisi z’ubuzima mu Bwongereza zizwi nka National Health Service (NHS) zitanga inama ko abantu batagomba kunywa inzoga zirenze ibiyiko 14 mu cyumweru ku buryo buhoraho, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zikomeye ku buzima.

Caldwell, wahoze ari injeniyeri mu ngabo z’inyanja za Royal Navy, avuga ko inzoga zaje gufata umwanya ukomeye mu buzima bwe, kugeza aho ziba ingenzi kurusha ubuzima bwe ubwe. Mu gusobanura ubuzima bwe bwa buri munsi, yavuze ko hari igihe yibagirwa ibintu byoroshye nko kumenya aho icyumba cye giherereye, nubwo yaba ari mu nyubako asanzwe abamo.

Nubwo ARBD ari indwara ikomeye, impuguke zivuga ko iyo imenyekanye hakiri kare kandi igakurikiranywa neza, uyirwaye ashobora kongera kwigenga no kubaho ubuzima busanzwe. Ibi bituma ari ingenzi cyane kongera ubumenyi kuri iyi ndwara no gushishikariza abantu kugabanya kunywa inzoga.

Iyi nkuru ni impuruza ku bantu bose banywa inzoga nyinshi, ibibutsa ko ingaruka zazo zitagarukira ku mubiri gusa, ahubwo zishobora no kwangiza ubwonko ku buryo bukomeye.



Comments

0