RDC- Uwahoze ari perezida Joseph KABILA KABANGE yatangaje ko yiteguye kongera kuyobora.
Ku wa 14 Nzeri 2025, Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Kane wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (2001–2019) yatangaje ku mugaragaro ko yiteguye kongera kuyobora igihugu. Yavuze ko yahagaritse ubutegetsi yubahiriza Itegeko Nshinga, ariko ko asanga uwamusimbuye atarazanye amahoro n’iterambere, ahubwo igihugu kikarushaho kwibasirwa n’amacakubiri n’intambara. Mu butumwa bwe, Kabila yavuze ko agarutse atagamije inyungu ze bwite, ahubwo agamije gusubiza Leta ububasha, kurinda abaturage no gukoresha umutungo w’igihugu ku nyungu z’abaturage. Yanavuze ko yiteguye guhangana n’ibitutsi n’iterabwoba mu rwego rwo gusubiza Congo agaciro kayo. Hagati aho, Leta ya Kinshasa iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi imushinja kugambanira igihugu no kwifatanya n’umutwe wa AFC/M23.



