Indege za B-2 za America zerekeje Diego Garcia mu gihe intambara ikomeje mu burasirazuba bwo hagati
Indege za gisirikare za Amerika zo mu bwoko bwa B-2 Spirit (stealth bombers) zatangiye kwimurwa zivuye ku kigo cya Whiteman Air Force Base muri Missouri zerekeza ku kigo cya Diego Garcia mu nyanja y’Abahinde. Ibi byagaragaye mu makuru akurikirana indege mu kirere, agaragaza ko izo B-2 zifashijwe n’indege zitanga lisansi mu kirere, ikimenyetso cy’igikorwa cyateguwe kandi gikomeye. Iki gikorwa kibaye mu gihe Amerika iri kongera ibikoresho n’ingabo mu Burasirazuba bwo Hagati no mu Burayi, bitewe n’impungenge zishingiye ku bikorwa bya Iran mu byerekeye intwaro za kirimbuzi. Harimo n’ubwato bunini bwa gisirikare bwa Amerika buri hafi y’ako karere, byiyongera ku ndege z’intambara n’izikurikirana amakuru zoherejweyo. B-2 Spirit ni indege ifite ubushobozi bwo kugaba ibitero ku ntera ndende itagaragara kuri radar, ikaba ishobora gutwara n’ibisasu bikomeye cyane byinjira mu butaka no mu nyubako zikomeye, bikayigira ingenzi mu kurasa ahari ibikorwaremezo bya kirimbuzi bya Iran biri munsi y’ubutaka. Nubwo Amerika itaratangaza ku mugaragaro impamvu y’iyi myivumbagatanyo, uko yakozwe n’igihe ibayeho byakomeje kongera impungenge ku mutekano w’akarere, mu gihe umwuka mubi hagati ya Amerika na Iran ukomeje kwiyongera.



