Ubwoko bw’amaso ya O mu rukundo: ese bafite umwihariko mu mibanire?
By Esther Uwiduhaye •
January 30, 2025 •
2 min
Hari abantu bibaza niba ubwoko bw’amaraso bufite aho buhuriye n’urukundo. Ku bafite amaraso ya O, bakunze kurangwa n’umutima munini, kwizerwa, kwihangana no gutanga urukundo rutagendeye ku nyungu. Bakunda byimazeyo, bashyira imbere amahoro, imbabazi n’ibyishimo by’uwo bakundana.
Abantu bafite amaraso ya O bashobora gukunda cyane bikabaviramo kubabazwa, kuko bashyira urukundo ku mutima kurusha uko bakirwa. Nubwo bafite umutima mwiza, bashobora rimwe na rimwe kugira ishyari cyangwa ubushake bwo kugenzura, biterwa n’uko bita ku rukundo cyane.
Isomo nyamukuru: urukundo rw’abantu bafite amaraso ya O rushingira ku bwitange, imbabazi n’umutima w’ukuri, kandi bashobora kubana neza n’abantu b’ingeri zose z’amaraso. Urukundo rwabo ruba rufite imbaraga n’umwihariko, nubwo atari buri gihe babona gusubizwa uko batanga.