Umuyobozi wa NATO yatanze impuruza ku ntambara ya Gatatu y’isi
Umunyamabanga Mukuru mushya wa NATO, Mark Rutte, yatangaje ko isi ishobora guhura n’intambara ya gatatu y’isi mu gihe Ubushinwa bwatera Taiwan naho u Burusiya bukagaba igitero ku bihugu bya NATO icyarimwe. Yavuze ko ibi bishobora kuba mbere ya 2027, aho Perezida Xi Jinping ashobora gutera Taiwan, Putin akabona amahirwe yo kwagura intambara mu Burayi. Rutte yasabye ibihugu bya NATO kudaterera icyizere ku mutekano uriho, ahubwo bikongera ingengo y’imari ishorwa mu gisirikare no gukaza ubwirinzi, agaragaza ko Putin adafite gahunda yo guhagarika intambara muri Ukraine. Yanashimangiye ko hakenewe ubufatanye bwagutse hagati ya NATO n’ibihugu byo mu karere ka Indo-Pacific mu gukumira intambara z’isi. Aya magambo yakiriwe nabi n’u Burusiya, aho Dmitry Medvedev yayasubije ayise imvugo itari ishingiye ku kuri. Ibi byatumye habaho impaka mpuzamahanga ku byago by’intambara nshya, mu gihe isi ikomeje kugorwa n’umutekano muke uterwa n’ubushyamirane bw’ibihugu bikomeye.



