Vatican yinjiye mu muziki no mu ikoranabuhanga: Iserukiramuco rya mbere ry’indirimbo ryahuje abahanga n’abahanzi

Ku nshuro ya mbere mu mateka, i Vatican habereye igitaramo cy’indirimbo gikomeye cyiswe Grace For The World, cyabereye muri St. Peter’s Square, kikayobora n’umuhanzi w’Umunyamerika Pharrell Williams ndetse n’umuririmbyi w’icyamamare Andrea Bocelli.

Iki gitaramo cyakurikiye inama y’iminsi ibiri yahuje abahanga, abarimo abatsindiye igihembo cya Nobel n’abanyamuziki, baganira ku kibazo cy’ubumuntu n’ahazaza h’ikoranabuhanga, cyane cyane ubwenge buhangano(AI). Abagaragaye muri ibi biganiro barimo Geoffrey Hinton uzwi nka “se w’ubwenge buhangano,” umunyapolitiki Graça Machel, ndetse na Will.i.am wo mu itsinda Black Eyed Peas, usanzwe akora mu by’ikoranabuhanga.

Will.i.am yavuze ko iyi nama ari “ahantu hizewe ho gutekereza ku cyafasha isi,” asaba ko guverinoma zashyiraho amategeko agenga AI mu buryo budahagarika iterambere ariko bukarinda umutekano w’abantu.

Igitaramo cyitabiriwe na John Legend, Jennifer Hudson, Karol G ndetse n’itsinda rya Clipse. Cyabaye nk’ikirango kigaragaza imbaraga za Papa mushya, Leo, uherutse gutorwa nyuma y’urupfu rwa Papa Francis muri Mata.

Papa Leo yitabiriye iki gitaramo

Mu ijambo rye, Papa Leo yasabye abayitabiriye “gushyira imbere imibereho myiza y’abakene, impunzi n’abanze kwakirwa,” anashimira abaturage bo ku kirwa cya Lampedusa ku bw’ubutwari bwo kwakira abimukira.

Ibi bikorwa byombi byerekanye uburyo Vatican ishaka gukoresha umuco n’ikoranabuhanga mu kongera amahoro, ubumwe n’ubutabera ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *