Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Azerbaijan: U Rwanda rushaka kwigira kuri ASAN Service kwegereza abaturage serivise

Perezida Paul Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi muri Repubulika ya Azerbaijan kuva ku wa 19 Nzeri 2025. Yageze i Baku yakirwa ku mugaragaro n’abayobozi bakuru b’icyo gihugu, anasura Alley of Honor aho yashyize indabyo ku mva za Heydar Aliyev n’abandi bayobozi bakomeye. Uru ruzinduko rugaragazwa nk’urufite ireme kuko rushingiye ku gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi, byombi bihuriye ku ntego yo guteza imbere abaturage binyuze mu miyoborere myiza, ubucuruzi n’ikoranabuhanga.

U Rwanda na Azerbaijan si ibihugu byahoze bifitanye amateka maremare y’imibanire, ariko mu myaka ya vuba byagaragaje ubushake bwo kubaka ubufatanye bwihariye. Byombi bihuriye mu miryango mpuzamahanga nka Non-Aligned Movement ndetse na Organisation of Islamic Cooperation, aho byagiye bifatanya mu gushyigikirana ku bibazo by’uruhando mpuzamahanga. Mu 2023, inteko ishinga amategeko ya Azerbaijan yemeje amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda, ashyira umusingi ku mibanire ishingiye ku nyungu zombi, birushaho gufungura inzira nshya mu bucuruzi, ishoramari n’imiyoborere.

Kimwe mu byitezwe kuri uru ruzinduko ni gahunda yo gusangira ubunararibonye mu miyoborere, cyane cyane ku isomo rya ASAN Service, umushinga uzwi cyane ku rwego mpuzamahanga mu koroshya serivisi za Leta. ASAN ishingiye ku buryo bwo guhuriza hamwe serivisi nyinshi za Leta n’abikorera mu nyubako imwe, ku buryo abaturage babasha kubona ibyo bakeneye byose mu gihe gito kandi mu buryo bworoshye. U Rwanda narwo rufite Irembo, urubuga rwa murandasi rufasha abaturage gusaba serivisi za Leta bakoresheje ikoranabuhanga, bityo kwiga ku bunararibonye bwa Azerbaijan bishobora kongerera imbaraga Irembo, hagashyirwaho uburyo buhuza serivisi z’imboneka hose n’iziri kuri murandasi.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame rufatwa kandi nk’urutegura inzira nshya y’imikoranire y’ubukungu. Hari ubushake bwo kongera amahirwe y’abashoramari no kohereza amatsinda y’abikorera kugira ngo bashakire inyungu mu nganda, ubuhinzi n’ikoranabuhanga. Uretse ku rwego rw’ubukungu, u Rwanda na Azerbaijan byiyemeje gukomeza gushyigikirana ku ruhando mpuzamahanga, cyane cyane mu miryango y’ibihugu bigamije guteza imbere amahoro n’ubufatanye.

Abasesenguzi babona uru ruzinduko nk’urufite akamaro gakomeye kuko rudashingiye gusa ku mibanire ya dipolomasi, ahubwo rugamije no guha abaturage b’ibihugu byombi inyungu zifatika. Imikoranire hagati ya Kigali na Baku izibanda ku gushyira abaturage ku isonga, guhanahana ubunararibonye mu miyoborere n’ikoranabuhanga, no gushimangira isura y’ibihugu byombi ku ruhando mpuzamahanga. U Rwanda n’Azerbaijan rero birimo kwandika amateka mashya y’umubano, ushobora guhindura byinshi mu iterambere ry’imbere mu gihugu no mu mibanire mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *