Urugendo rw’imyaka 8 hagati ya Visit Rwanda na Arsenal ruzarangira 2026.

Arsenal yambara Visit Rwanda ku kuboko.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko amasezerano rwari rufitanye na Arsenal binyuze muri Visit Rwanda, azarangira muri Kamena 2026 atazongerwa.

Ibyo bije nyuma y’ubwumvikane hagati y’impande zombi ko batakongera gukorana nyuma y’iyo myaka.

RDB yasobanuye ko nta gahunda Visit Rwanda ifite yo gukorana n’indi kipe iyo ari yo yose yo mu Bwongereza ariko imikoranire yayo na PSG yo mu Bufaransa na Atletico Madrid muri Esipanye izakomeza.

Kugeza ubu Visit Rwanda iri gushyira imbaraga muri Leta zunze ubumwe z’amerika aho bafitanye amasezerano n’amakipe yaho akina umukino w’intoki wa Basketball ndetse na NFL, dore ko basinye amasezerano y’imikoranire y’imyaka 5 na Los Angeles Clippers ikina NBA na Los Angeles Rams ikina NFL.

RDB yagiranye amasezerano na Arsenal ya Visit Rwanda muri 2018, aho Arsenal yambara Visit Rwanda ku kuboko, ikanamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda aho abakinnyi na bakanyujijeho muri iyi kipe bazaga mu Rwanda mu bikorwa by’ubukerarugendo.

Bamwe mu bakinnyi ba Arsenal baje gutembera u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *