Kigali, 6 Nzeri 2025 – Abana 104 bibumbiye muri Hello Kids Ihumure Club, barimo abavuye mu muhanda, mu magororero no mu bigo ngororamuco, ndetse n’abandi bana bo mu murenge wa Gatenga bizihije umunsi wihariye wo kuganira no gusabana, basezera ibiruhuko(bye bye vacance).

Uyu munsi witabiriwe n’inzego zitandukanye, zirimo inzego z’urubyiruko rwo mu Murenge wa Gatenga n’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF), waranzwe n’ibiganiro byubaka, imbyino z’umuco nyarwanda n’ibikorwa byo gukomeza kubahuza n’imiryango yabo.
“Akagoroba k’Abana” kavuyemo club ikomeye

Madamu Gahongayire Eugénie, washinze iyi club, yavuze ko yaturutse ku gitekerezo cy’“akagoroba k’abana” aho yegeranyaga abana akabaganiriza ku bibazo bitandukanye bahura nabyo mu muryango.
Ati, “Twabashije kubona ko abana batubwiye ibibazo byabo, twateguraga gusura imiryango yabo tukayiganiriza. Ubu byahindutse club ikomeye, aho abana bahurira bakaganira, bagasabana kandi bakigishwa indangagaciro zibafasha kubaho neza mu miryango yabo”.
Abana bigishwa kudata ishuri no kubaho neza
Mu biganiro byatanzwe n’abayobozi, hibanzwe ku gukangurira abana kudata ishuri ahubwo bakiga neza bagatsinda. Ababyeyi n’abayobozi bagarutse ku kuba club ifasha abana kumva ko bafite umuryango ubari hafi, bityo bikabafasha kubaho batuje Kandi bishimye mu buzima busanzwe.
Umuyobozi wa CNF mu Murenge wa Gatenga, NUMUTESI Gerardine yagize ati:
“Iyo umwana agize umuryango umwitayeho kandi akishimana n’abandi, bimufasha gutsinda ibibazo yahuye nabyo mu bihe byashize no kugira icyerekezo cyiza mu buzima bw’ahazaza.”

Hello Kids Ihumure Club barashimira abafatanyabikorwa batandukanye barimo SOS Seruka, yabahaye ibikoresho byo kwidagadura nk’ingoma, Radiyo n’ibindi, ndetse n’urubyiruko rwo mu murenge wa Gatenga rwatanze amakaye ku banyeshuri.
Banafashwa kandi n’Umuryango w’Abubatsi b’Amahoro, ubafasha gusura kuganiriza no kunga imiryango ifite amakimbirane, kugira ngo abana bongere kubana neza n’ababyeyi babo.
Umubyeyi witwa Mutuyimana Egidie yagize ati:
“Ubwo Abubatsi b’Amahoro basuye umuryango wanjye harimo amakimbirane, abana bari barahahamutse. Ariko guhera Aho batuganirije ubu abana bariga neza kandi barasubiye mu buzima busanzwe.”
Ubutumwa ku bafatanyabikorwa
Eugénie yashimiye abafatanyabikorwa bose babafashije muri bike bamaze kugeraho ariko anasaba ubufasha bwisumbuyeho kugira ngo abana babone ibikoresho by’ishuri n’ibyo gukoresha muri club.
Ati, “Kwita ku bana bisaba imbaraga nyinshi, haba mu kubabonera ibikoresho by’ishuri ndetse n’iby’imyidagaduro. Dukeneye abafatanyabikorwa benshi batwunganira kugira ngo dukomeze kubarera neza.”
ni ibirori byaranzwe n’ibiganiro ndetse n’imyidagaduro bisozwa no gusangira ku bana Bose bitabiriye uwo munsi mukuru.

Hello Kids Ihumure Club imaze kuba urumuri rw’icyizere ku bana basaga 100 bafite amateka atandukanye ariko bahurijwe hamwe kugira ngo bigishwe uburenganzira, inshingano n’indangagaciro zibafasha kugira ubuzima bwiza. Ni icyitegererezo cy’uko ubufatanye bw’ababyeyi, inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa bushobora guhindura ubuzima bw’abana.



