umutekano ku isonga mu byiciro bishimwa n’abaturage muri CRC 2025

Ubushakashatsi bushya bwa Citizen Report Card (CRC) 2025 bwerekana ko abaturage banyuzwe n’imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye ku gipimo cya 76,7%, bukerekana isura rusange y’uko abaturage babona serivisi bahabwa buri munsi.nkuko byatangajwe mu isesengura ry’uyu mwaka, Umutekano ni wo waje ku isonga mu byishimiwe n’abaturage, aho wahawe amanota yo hejuru angana na 92,1%. Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nabwo bwerekanye umusaruro mwiza mu iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere no kubonwa nk’abayobozi bizerwa, bikaba byagize 90,1%.ubushakashatsi bugaragaza ko abaturage bagaragaje kandi kwishimira uruhare bahabwa mu byo bakorerwa, ku gipimo cya 88,2%, mu gihe ubutabera n’uburezi byakomeje kugaragaza umurongo mwiza n’amanota ya 81,3% na 79,4%.icyakora nubwo byinshi bigenda neza, hari ibice byagaragaye nk’ibikeneye kongerwaho imbaraga. ubutaka, imiturire n’ibidukikije ni byo byabonye amanota make kurusha ibindi, bigera kuri 65,7%, bigaragaza ko hakiri ibyifuzo byinshi by’abaturage muri ibyo byiciro.ubushakashatsi bwa CRC bukorwa hagamijwe kureba uko abaturage babona imiyoborere, imikorere y’inzego zibegereye ndetse n’uburyo serivisi zitangwa. ni imwe mu nzira zifasha ubuyobozi gufata ibyemezo bigamije kunoza imitangire ya serivisi no kubaka imiyoborere ishingiye ku baturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *