Umuhungu wa Perezida Kagame mu bagiye kwinjira mu ngabo z’u Rwanda

Brian Kagame, bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ni umwe mu basirikare 42 bigiye hanze amasomo ya gisirikare, bagiye  kwinjira mu ngabo z’u Rwanda, RDF, hamwe n’abandi 987 bigiye mu ishuri rya Gako.

Brian Kagame yarahiriye gukorera igihugu cyamubyaye mu ngabo za RDF

Aba ofisiye bagiye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda bagize icyiciro cya 12 cy’abahuguriwe mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako.  

Bamaze igihe bahabwa amasomo n’imyitozo bya gisirikare azabafasha kunoza inshingano zabo zo kurinda abaturage n’ubusugire bw’Igihugu.

Mu kuboza umwaka ushize, Brian Kagame, yasoje amasomo ya gisirikare mu ishuri rya Sandhurst Military Academy mu Bwongereza.

Brian Kagame yinjiye mu gisirikare asangamo mukuru we, Ian Kagame, kuri ubu ubarizwa no mu Ngabo z’u Rwanda, mu mutwe urinda abayobozi bakuru b’igihugu.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda mu byiciro bitandukanye
Ababyeyi b’abanyeshuri basoje amasomo batumirwa muri ibi birori by’abana babo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *