Brian Kagame, bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ni umwe mu basirikare 42 bigiye hanze amasomo ya gisirikare, bagiye kwinjira mu ngabo z’u Rwanda, RDF, hamwe n’abandi 987 bigiye mu ishuri rya Gako.

Aba ofisiye bagiye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda bagize icyiciro cya 12 cy’abahuguriwe mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako.
Bamaze igihe bahabwa amasomo n’imyitozo bya gisirikare azabafasha kunoza inshingano zabo zo kurinda abaturage n’ubusugire bw’Igihugu.
Mu kuboza umwaka ushize, Brian Kagame, yasoje amasomo ya gisirikare mu ishuri rya Sandhurst Military Academy mu Bwongereza.
Brian Kagame yinjiye mu gisirikare asangamo mukuru we, Ian Kagame, kuri ubu ubarizwa no mu Ngabo z’u Rwanda, mu mutwe urinda abayobozi bakuru b’igihugu.

