Uko amakipe asoje umunsi wa gatatu muri Rwanda Premier League mbere ya “International Break”

Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League) imaze kugera ku munsi wa gatatu, aho amakipe atandukanye yagaragaje urwego rutandukanye mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2025/2026. Iyi shampiyona ikomeje kugaragaza impinduka mu mikino, aho amakipe menshi ari guhatanira imyanya yo hejuru mbere y’uko habaho “International break” izatuma imikino ihagarara by’agateganyo kugira ngo ikipe y’igihugu, Amavubi, yitegure kwakira Benin.

Police FC ikomeje kwigaragaza

Police FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda imikino yose itatu imaze gukina, ikagira amanota icyenda (9/9). Iyi kipe yagaragaje ubusugire mu mikino y’ibanze, aho yatsinze umukino wa gatatu itarimo gutakaza amanota na rimwe, ikaba iri kugaragaza ubushobozi bwo guhatana ku gikombe uyu mwaka.

Ifoto: Abakinnye ba Police FC

Marines FC ikomeje gutungurana

Ku mwanya wa kabiri haza Marines FC, imaze gukina imikino ibiri gusa ariko yose ikayitsinda, ikagira amanota atandatu (6). Ni intangiriro nziza ku ikipe yo mu Burengerazuba, ikomeje kwerekana ko ishobora gutera imbere muri uyu mwaka w’imikino.

APR FC n’izindi zikomeye ziracyafite imikino mike

APR FC, imwe mu makipe asanzwe yiharira igikombe, imaze gukina umukino umwe gusa kubera gahunda zayo zo kwitabira amarushanwa nyafurika (CAF competitions). Ifite amanota atatu (3), ariko iracyafite imikino myinshi izasubikwa nyuma y’iyi International break.

Ifoto: ubwo APR FC yakinaga umukino mpuzampahanga na Pyramid FC

Andi makipe nka Gorilla FC, Bugesera FC, Gasogi United, na Mukura VS na yo ari hagati mu rutonde, afite amanota atanu (5) cyangwa hafi aho, bigaragaza ko hagati mu cyumweru cya gatatu ibintu bikiri hafi cyane hagati y’amakipe.

International Break: Amavubi yitegura kwakira Benin

Kuva ku mpera z’iki cyumweru, shampiyona izahagarara mu gihe gito kugira ngo Amavubi yitegure umukino w’ingenzi bazakiramo Benin, mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi. Iyi International break izatanga umwanya ku bakinnyi b’abanyarwanda bakina imbere mu gihugu no hanze yacyo ngo bahurire hamwe mu mwiherero wo kwitegura uyu mukino witezweho byinshi n’abakunzi b’umupira.

Iki kiruhuko kandi kizafasha abatoza b’amakipe ya shampiyona gusuzuma imikinire yabo, gukosora amakosa yagaragaye mu minsi itatu ishize, ndetse no kuruhura abakinnyi bakomeretse.

Ifoto: Abakinnye b’ikipe y’igihugu AMAVUBI

Umunsi wa gatatu wa shampiyona wasize amakipe atandukanye afite intego zitandukanye: bamwe barashaka gusigasira umwanya wo hejuru, abandi bashaka gusubira mu murongo mwiza nyuma ya “International break”. Ibi bitanga icyizere ko igice gikurikiraho kizaba kirimo imikino ishyushye n’udushya twinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *