Mu rwego rwo gukomeza gukumira ibyaha by’ikoranabuhanga no kongera umubare w’impuguke mu by’umutekano w’itumanaho n’ikoranabuhanga, mu Rwanda hatangijwe ikigo gishya kitwa Cyberhub, kizajya gitorezwamo abahanga mu by’umutekano w’ikoranabuhanga haba mu gihugu no mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Iki kigo gishya gitezweho kuba igisubizo ku bibazo byagaragaraga mu nzego zitandukanye birimo ibura ry’abahanga mu by’ikoranabuhanga, icyuho mu kurinda amakuru y’ibigo n’abaturage, ndetse no kubungabunga ubuzima bwite bw’abantu ku mbuga za internet.
Biteganyijwe ko buri mwaka, Cyberhub izajya ihugura abarenga 200 mu masomo ajyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga, harimo uburyo bwo kwirinda ibitero byo kuri murandasi (cyber-attacks), kurinda sisitemu z’imari n’ubucuruzi, n’imiyoborere myiza y’umutekano w’ikoranabuhanga mu bigo n’inzego za Leta.
Abayobozi batangije iki kigo bagaragaje ko intego ari uguhindura u Rwanda ikicaro gikomeye cy’impuguke mu by’umutekano w’ikoranabuhanga ku rwego rw’akarere, ndetse kikaba n’urubuga rwo guhuza abashakashatsi, abiga n’abahanga muri uru rwego.
Iki gikorwa kije mu gihe isi yose ihanganye n’ihindagurika ry’ikoranabuhanga rikunze gukurikirwa n’ibitero by’ubujura bwo kuri murandasi, bigira ingaruka ku mibereho y’abaturage ndetse n’iterambere ry’ubukungu.
Bivuze ko Cyberhub izaba urubuga rw’ingenzi mu kubaka ubushobozi bw’abanyarwanda n’abaturanyi mu kurinda ikoranabuhanga, bikarushaho gushyira u Rwanda ku isonga mu guhangana n’ibyaha by’ikoranabuhanga ku rwego mpuzamahanga.

