Turi intare nta bwoba dufite. Abakinnyi ba APR FC batangiye guhiga.

Memel Raouf Dao yahaye ubutumwa Pyramids FC.

Umwe mu bakinnyi beza bari gukina mu Rwanda yahise ko ikipe ya Pyramids FC idateye ubwoba abakinnyi kuko biteguye gukora ibyo abantu badatekereza.

Mu butumwa Bw’umunya Burkinafaso Memel Raouf DAO agira ati “Turi Intare , Ntabwoba Dufite, Dufite Imbaraga kandi dukorera Hamwe, twiteguye gukora Ibyo abantu badatekereza Imbere ya Pyramids FC Kandi bizagaragarira mu kibuga”.

Ikipe ya Pyramids FC yo mu Misiri iri gukina amarushanwa ya FIFA Intercontinental Cup ihuza amakipe yatwaye ibikombe ku mugabane yazo.

Pyramids FC imaze gukinamo imikino 2 aho basezereye Auckland City yo muri New Zealand (Nuverizilandi) bayitsinze ibitego 3-1, naho mu ijoro ryacyeye bakaba batsinze Al Hilal Saudi yo muri Saudi Arabia ibitego 3 -1 byatwinzwe na rutahizamu wayo Fiston Mayele.

Fiston Kalala Mayele rutahizamu wa Pyramids n’umwe mu bitezwe i Kigali.

Nyuma y’uyu mukino Pyramids FC irahita yitegura kuza i Kigali mu rwego rwo kwitegura umukino izahura na APR FC mu mukino wa CAF Champions League.

Umukino wa CAF Champions League uzahuza APR FC na Pyramids FC uzaba taliki 1 Ukwakira 2025 saa 14:00, uwo kwishyura uzaba taliki ya 5 Ukwakira 2025, saa 19:00 za n’ijoro, ubere i Cairo.

APR FC na Pyramids si ubwa mbere zizaba zihuye muri aya marushanwa kuko mu mwaka ushize wa 2024 Pyramids FC yasezereye APR FC ku giteranyo cy’ibitego 4-2, ni mugihe mu 2023 Pyramids FC yari yasezereye APR FC ku giteranyo cy’ibitego 6-1.

Uyu ni mukino w’ijonjora rya mbere aho Ikipe izakomeza mu kindi cyiciro izahura n’izaba yakomeje hagati ya Insurance of Ethiopia na Mlandege yo muri Tanzania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *