
kuri iki cyumweru tariki ya 14 Nzeri 2025, Joseph KABILA KABANGE wabaye Perezida wa Kane wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, akayiyobora Kuva 2001 kugeza 2019 nyuma y’iminsi icumi uwari Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yishwe akaba yari na se Laurent Désire KABILA.
Yatangaje byeruye ko yiteguye kuyobora igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo nyuma y’uko imunzwe n’inzangano, gucamo abaturage ibice n’intambara. Aho yagaragaje ko yubahirije itegeko nshinga rya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo rigena imyaka umukuru w’igihugu amara ariko ngo agasanga uwamusimbuye ntacyo yakoze usibye gusubiza inyuma igihugu.
Mu nyandiko yanditse yagize ati” Banyekongo, Banyekongokazi,Naretse ubutegetsi nubahiriza Itegeko Nshinga kandi nemera ko habaho isimburana mu mahoro. Abenshi bibwiye ko byari iherezo ry’urugendo rwanjye rwa politiki. Ariko uyu munsi ndababwira nti: byari ikiruhuko gito. Nabonye, kimwe namwe, uko igihugu cyacu cyifashe kuva ntangiye kureka ubutegetsi; kubeshya ibyo bazakora ntibikorwe, amacakubiri, imibabaro irushaho gukomera.
Abansimbuye ntibazanye amahoro cyangwa iterambere. Ntabwo nshobora gukomeza kurebera. Ni yo mpamvu mbamenyesha ku mugaragaro ko Niteguye kongera kwakira inshingano zikomeye z’Igihugu.
Si ku nyungu zanjye bwite, ahubwo ni ugusubiza ububasha Leta, kurinda buri munyekongo, no kugira ngo ubutunzi bwacu bugirire akamaro abana bacu. Hari abavuga ko nshaka gusubirana ibyo nigeze kugira. Ariko ndabasubiza nti “ngarutse kuko Congo iri mu kaga, kandi kuko mfite ubunararibonye n’imbaraga zikenewe ngo nyikize. Ndabasaba kwitegura.” Hamwe, tuzafata icyerekezo cy’igihugu cyacu mu biganza byacu. Simbyitaho ibitutsi n’iterabwoba. Icyo nshyira imbere, ni uko Congo ibaho ifite agaciro. Ndagarutse. Kandi nzagaruka kugeza igihe abaturage bazongera kubona agaciro kabo gakwiriye.
Tubibutse ko Leta ya Kinshasa iyobowe na Perezida Félix Antoine TSHISEKEDI bashinja Joseph KABILA KABANGE ko yagambaniye igihugu akajya kwifatanya n’umutwe uhanganye n’umutegetsi wa AFC/M23.
