Kerem Demirbay wakiniraga ikipe ya Fortuna Dusseldorf yo mu budage yahawe ikarita y’ umutuku ahanishwa gusiba imikino itanu no gusifura umukino w’abagore.

Uyu mukinnyi w’Umudage wavutse mu mwaka wa1993 ubwo yari afite imyaka 22 akina mu kiciro cya kabiri mu Budage (Bundesiliga 2), yahawe ikarita itukura n’umusifuzi w’umugore witwa Bibiana Stainhaus maze amubwira yuko nta mugore ukwiye umwanya mu mupira w’abagabo. Byarakaje uyu musifuzi maze abitanga muri raporo y’umukino.
Ishyirahamwe ry’umpira w’amaguru mu Budage ryahanishije Kerem Demirbay kumara imikino itatu adakina yiyongeraho indi ibiri y’ ikarita yahawe ikaba itanu.

Ikipe ya Fortuna Dusseldorf nayo yababajwe n’imyitwarire n’imyumvire idahwitse y’uyu musore wari ukiri muto cyane, maze imuhanisha gusifura umukino w’abana bato b’abakobwa mu gihe yari mu bihano by’ ishyirahamwe ry’umpira w’amaguru mu Budage.

Icyakora nyuma uyu musore byaje gutangazwa ko nyuma y’umukino yahamagaye kuri telephone wa musifuzi akamusaba imbabazi Ndetse anamubwira ko atari ko asanzwe atekereza. Demirbay Kandi yaje no gusabira imbabazi ku karubanda abicishije ku mbuga nkoranyambaga aho yavuze ko yicuza kandi asaba imbabazi umuntu wese wamenye wanababajwe n’imvugo idahwitse yakoresheje.
Bigaragara ko hari abagifite imyumvire yo kuvangura bishingiye ku gitsina, bakwiye kwigishwa binyuze mu buryo butandukanye ariko hari ubudasanzwe nk’ubwo ikipe ya Fortuna Dusseldorf yakoresheje.