Irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo ku mugabane w’ uburayi riratangira kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Nzeri 2025.

Iri rushanwa riratangira ari urugendo rw’ amakipe 36 yishakamo abiri azerekeza I Budapest muri Hongiriya [hungary] kuwa 30 Gicurasi 2026 ku mukino wa nyuma uzavamo uzegukana iri rushanwa rizwi nk’ amajoro y’ abagabo.

Bihereye ku bushongore n’ ubukaka amakipe azwiho, uko yiyubatse ndetse n’ uko yagiye yitwara, abasesenguzi bagira uko baba babona iri rushanwa rizagenda.
Amwe mu makipe ahabwa amahirwe muri uyu mwaka ni higanjemo ayo mu bwongereza, Espagne Bayern Munich yo mu Budage ndetse na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.
Amakipe yo mu gihugu cy’ Ubwongereza, azwiho gushora agatubutse ku isoko ry’ abakinnyi ndetse akanakina Shampiyona ikomeye ku isi, aba yitezwe ko azagera kure muri iri rushanwa.
Amakipe ya Arsenal, Liverpool na Manchester City, arahabwa amahirwe akomeye ko havamo imwe yakwegukana iki gikombe.

Ikipe ya Arsenal yiyubatse ku rwego rwo hejuru kandi aho yinjijemo rutahizamu Vktor Einar Gyokeres, n’ abandi nka Noni Madueke, Eberechi Eze, Martin Zubimendi, Cristian Mosquera, Piero Hincapie, Christian Norgaard, na Kepa Arrizabalaga bitezwe kuza kongera imbaraga mu ikipe yagaeze muri kimwe cya kabiri igasezererwa n’ PSG yegukanye iri rushanwa.
Liverpool nayo yavuye muri iri rushanwa ubushize hakiri kare irakubita agatoki ku kandi. Iyi kipe kandi, yashoye amafaranga menshi ku isoko aho yarishoje igura rutahizamu ukomeye Alexander Isak waguzwe amayero agera kuri miliyoni 150 yose. Ikipe ya Manchester City y’ umutoza Pep Guardiola nayo iri muzihora zifite icyo zitezweho muri iri rushanwa, aho nayo isa naho imaze iminsi ivugurura ikipe yabo.
Ikipe ya Chelsea nayo iheruka kwegukana igikombe cy’ isi cya ama Club ifatwa nk’ ifite icyo kuvugiraho muri iri uyu mwaka dore ko inazwiho kutiburira ku isoko ry’ abakinnyi.

Amakipe yo muri Esipanye by’ umwihariko Real Madrid na FC Barcelona ni amwe mu makipe ahorana igitinyiro ku mugabane w’ uburayi ndetse no ku isi muri rusange.
Ikipe ya Real Madrid ifatwa na benshi nk’ ikipe ya mbere ku isi ndetse ikanaba iyambere ifite iki gikombere inshuro nyinshi (15) ni ikipe ihorana ijambo rikomeye muri iki gikombe aho uyu mwaka izaba ifite ubusatirizi buyobowe na Kylian Mbappe na Vinicius Junior bari mu bakinnyi beza bari mu isi ya football bakiri mu kibuga kuri ubu.
Ku rundi ruhande umukeba wayo FC Barcelona y’ umutoza Hansi Flick n’ abasore be bayobowe na Lamine Yamal na Raphinha bari mu banugwanugwaho kuba mu bazahatanira Ballon D’Or y’ uyu mwaka ndetse ikaba yarasererewe muri kimwe cya kabiri umwaka ushize iri muzihabwa amahirwe yo kuba zakwerekeza I Budapest 2026.
Bayern Munich yo mu gihugu cy’ Ubudage kandi ni ikipe itajya iba agafu k’ imvugwarimwe muri UEFA Champions League aho imenyereweho gutunga abakinnyi beza I burayi no kutajenjekera uwari we wese ibona ko ashobora kuba mu nkomoko z’ umusaruro muke kuri yo.
Ibi yabigaragaje mu myaka ishize aho itatinye kwirukana abatoza bakomeye bayitozaga Thomas Tuchel na Julian Nagelsmann wamubanjirije, gutandukana n’ umunya Senegal Sadio Mane ndetse n’ uwahoze ari CEO wayo Oliver Khan wanayibereye umunyabigwi mu kibuga.
Iyi kipe kuri ubu iyobowe n’ umutoza Vincent Kompany ndetse na rutahizamu wayo Harry Kane.
Paris Saint Germain yo mu bufaransa ndetse ikanaba ariyo iheruka kwegukana iki gikombe umwaka ushize, ni umukandida ukomeye mu kuba yakwisubiza iki gikombe dore ko ari ikipe isa n’ aho yagumanye ikipe yabo yose usibye umunyezamu wayo Gigi Donaruma werekeje muri Man City nyuma yo gushwana bikomeye n’ umutoza wayo Luis Henrique wavuze yuko atishimiraga imikinire ye.

Iyi kipe rero ifite rutahizamu Osmane Dembele uyoboye abahabwa amahirwe yo kwegukana Ballon D’Or ndetse ikaba inagaragaza guhuza imikinire ndetse no kugira abakinnyi bakomeye ku myanya yose irahabwa amahirwe yo kwisubiza igikombe yegukanye mu mwaka w’ imikino ushize dore ko yanageze ku mukino wanyuma w’ igikombe cy’ isi cy’ama Club.
Uretse aya makipe ahabwa amahirwe cyane amakipe yo mu gihugu cy’ Ubutaliyani nka Napoli, Inter Milan na Juventus ziri muzikunda kwigaragaza muri iyi mikino aho nka Inter iheruka gukina Final 2 muri eshatu ziheruka n’ ubwo zose yazitakaje.
Amakipe yo muri iki gihugu kandi akunze kugira abakinnyi bafite umunararibonye kandi bakuze bakunze kugorana mu majoro y’ abagabo. Uretse aya makipe rero buri mwaka hakunze kugira amakipe aza agatungurana akaba yagera kure ikindi kandi si kenshi habura ikipe yari yitezwe kugera kure ariko ikavamo kare cyane, ibyo bakunze kwita igitambo cya season.

Wowe ni iyihe ubona ishobora kuba igitambo? Ni iyihe uha amahirwe yo kuryegukana? Ni iyihe siripuriza y’ irushanwa uyu mwaka? Ni ibyo kwitega.