INZIGO Y’AMATEKA: Amakimbirane hagati ya Isiraheli n’igihugu cyahoze ari ubwami bw’Abaperesi
Amakimbirane hagati ya Iran n’Isiraheli ashingiye ku mateka maremare y’ubucuti bwahindutse ubwanzi. Mu kinyejana cya 6 mbere ya Yesu, Abaperesi bayobowe na Cyrus the Great bari inshuti z’Abisirayeli, ndetse yafashije Abisirayeli bari barajyanywe bunyago i Babuloni kugaruka i Yerusalemu no kongera kubaka urusengero rwabo. Ibi byateje umubano mwiza wubakiye ku bwubahane n’icyizere. Icyakora, uko ibihe byagiye biha ibindi, ibintu byarahindutse. Isiraheli yabaye igihugu cyigenga mu 1948, mu gihe Irani yakomeje kuyibera inshuti kugeza mu 1979, ubwo habaga Revolisiyo ya Kisilamu ihirika ubutegetsi bwa Shah wari inshuti ya Amerika na Isiraheli. Ubutegetsi bushya bwa Kisilamu bwafashe Isiraheli nk’umwanzi, butangira no gushyigikira imitwe iyirwanya nka Hezbollah na Hamas. Uyu mwiryane waje no kongerwamo impamvu za politiki, idini n’umutekano. Isiraheli ifata Iran nk’icyago gikomeye bitewe na gahunda yayo ya nikleyeri, mu gihe Iran ifata Isiraheli nk’igihugu cyigaruriye ubutaka bw’abandi kandi kigira nabi Abanyapalestina. Amateka y’aba bombi agaragaza uko ubucuti bw’igihe kirekire bushobora guhinduka ubwanzi bukomeye, bikaba bikomeje gushyira umutekano w’akarere n’isi yose mu kaga.



