Muri kamena nibwo hazasinywa amasezerano y’amahoro hagati y u Rwanda na DRC muri white house
By Carine NIYAKIRE •
June 22, 2025 •
2 min
U Rwanda, RDC na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byemeranyije ko amasezerano y’amahoro azasinywa muri Kamena, mu muhango uzabera muri White House imbere ya Perezida Donald Trump, aho azasinywa na Perezida Paul Kagame n’uwa RDC, Félix Tshisekedi. Amerika ivuga ko aya masezerano azatanga igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano bimaze igihe mu karere, ndetse anajyane n’andi masezerano ajyanye n’ubukungu hagati ya Amerika n’ibihugu byombi.
Aya masezerano yagezweho nyuma y’ibiganiro byabereye i Doha byahuje Amerika, u Rwanda, RDC na Qatar, hakomeza n’indi mikoranire iyobowe na Amerika. Mbere yo kuyasinywa, RDC isabwa gukemura ibibazo by’umutekano birimo FDLR no gukora amavugurura ajyanye n’imiyoborere, mu gihe ibihugu byombi bigomba no kumvikana na Amerika ku masezerano y’ubukungu.
Hashyizweho Komite igizwe na Amerika, Qatar, u Bufaransa na Togo ihagarariye AU, izagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano. Hanemejwe ko ibiganiro by’umutekano byimurirwa mu mutaka w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, bigakurikirwa na Togo, mu rwego rwo gushimangira amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo.