
Umunye Ghana Richmond Lamptey yatandukanye na APR FC yerekeza mu cyiciro cya mbere muri Libya mu ikipe ya Ittihad Misurata.
Lamptey yagarutse i Kigali ku munsi wejo avuye Dar Es Salaam aho yari kumwe n’iyi kipe muri CECAFA.
Ibyo bije bikurikira ibihuha byigeze kuvugwa ko ikipe ya APR FC ishaka gutandukana n’uyu mukinnyi ariko akabyanga.
Iyi kipe yerekejemo imutanzeho ibihumbi 50 by’amadorali ubwo ni asaga miliyoni 75 Rwfr.
Richmond Lamptey yageze muri APR FC mu mwaka wa 2024 ubwo bivuze ko yaramazemo umwaka umwe aguzwe asaga ibihumbi 150 by’amadorali aho APR FC yamwishyuraga ibihumbi 12 by’amadorali biri kwezi akaba ari nawe wahembwaga neza muri APR FC no mu Rwanda muri rusange.
Uyu mukinnyi yakinnye igikombe cya Afurika cya 2023 AFCON 2023 ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Ghana ndetse aza no kwitwara neza mu ikipe yo muri iki gihugu Asante Kotoko gusa kubera ibibazo by’imvune yagize mu mwaka wa 2024 byatumye adakina umwaka wose biza no gutuma ava muri iyo kipe.
Mu gihe amaze mu Rwanda kingana n’umwaka yakinnye imikino 8 gusa nta gitego ntan’umupira wavuyemo igitego yatanze , gusa ariko ku mukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME CUP yatanze umupira wavuyemo igitego cyatsinzwe na Mamadou Cy cyaje mu minota yanyuma y’umukino.
