Kugaruka Kwa Finale ya 2012, Ishusho y’umunsi wa mbere wa UEFA Champions League 2025-2026

Imikino ihuza amakipe meza ku kurusha ayandi ku mugabane w’Uburayi yaraye itangiye mu ijoro ryakeye kandi irakomeza kuri uyu wa gatatu.

Nta gutungurwa kudasanzwe kwabaye ku bigugu byakinaga, hakaba hitezwe indi mikino uyu munsi harimo na final ya 2012 yongeye kugaruka.

Umunsi wa mbere wa UEFA Champions League urarangwa no kugaruka Kwa Final ya 2012 yahuje Chelsea na Bayern

Mu mikino yabaye mu ijoro ryakeye Arsenal yatsinze Athletic Club 2-0, Real Madrid itsinda Olempique de Marseille 2-1, Juvetus inganya na Borussia Dortmund 4-4, tottenham Hotspur itsinda Villarreal 1-0, Benfica itsindwa na Qarabag FK 2-3, mu gihe Union st. Gilloise yatsindaga PSV Eindhoven 3-2.Umutoza wa Benfica Bruno Lage yahise yirukanwa nyuma yo gutakaza umukino we wambere muri iyi UCL.

Bitavunanye cyane, Arsenal yatangiye neza irushanwa rya Champions League.

Real Madrid nayo yabonye intsinzi bigoranye yikura imbere Marseille nayo yagaragaje ko izatanga akazi gakomeye uyu mwakw.

Kapiteni Dani Carvajal kandi yaboneye ikarita itukura muri uyu mukino mu gihe yari yinjiye mu kibuga asimbuye Trent Alexander Arnold wavunitse ku munota wa gatanu gusa.

Arsenal yatangiye itanga ubutumwa aho yatsindaga ikipe ya Athletic Club. Ni ibitego byatsinzwe na Gabriel Martinelli, na Leandro Trossard bombi binjiye mu kibuga basimbuye. Ibi byongeye kwerekana ko Arsenal ifite ibisubizo byinshi mu mukino.Kuri uyu munsi kandi haraba indi mikino aho ku isaha ya 18:45 Olympiacos yakira Pafos FC, Slavia Prague ikakira Bodoe/Glimt.

Amakipe akunzwe na benshi I Burayi araza kuba amanuka kuri uyu wa Gatatu.

Ni mu gihe imikino ikomeye itangira saa tatu Bayern Munich yakira Chelsea, Liverpool na Atletico Madrid, Paris Saint-Gremain na Atalanta ndetse na Ajax ihura na Inter.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *