Ku nshuro ya 24 abagize Inama y’Igihugu y’Abagore bahuriye mu Nama isanzwe y’Igihugu y’Abagore

U Rwanda ni igihugu cya mbere Ku isi mu kugira umubare munini w’abagore Ku nteko ishinga amategeko, bangana na 63.75%.

‘Umugore ni uw’agaciro’ ni insanganyamatsiko yo Kuri uyu munsi tariki 19 Nzeri 2025, aho abagize Inama y’Igihugu y’Abagore bahuriye mu Nama isanzwe y’Igihugu y’Abagore ibaye ku nshuro ya 24, Ni inama yibanda ku kuganira ku ruhare rw’abagore muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere, NST2, kurwanya ihohoterwa, kureba uko hashyirwa imbaraga mu gushishikariza abagore kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rwego rw’igihugu.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yabwiye abagore n’abakobwa bitabiriye iyi nama ko mu myaka 31 ishize u Rwanda rubohowe, umugore yakomeje kuba ku isonga mu kugera ku iterambere ry’Igihugu kandi akarindwa imbogamizi zose, yaba kugabanya impfu z’abana bapfa bavuka ndetse n’ababyeyi bapfa babyara.

Yakomeje ashimira uruhare abagore bakomeje kugira mu iterambere ry’u Rwanda Ndetse abasaba ko Agaciro bahawe bakabyaza umusaruro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *