Kuri uyu wa gatanu mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Gasabo, hasojwe amahugurwa ku gucunca imari yahabwaga abacuruzi bakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse ku basaga 609 bakora ubucuruzi buciriritse mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali.

aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye n’umujyi wa Kigali, Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (RTB) ndetse n’umuryango utegamiye kuri leta witwa FESY-Rwanda(Friend Effort to support Youth).
Mu gihe cy’amezi abiri, abitabiriye bahawe amahugurwa ku bijyanye no gucunga imari neza, kongera ubumenyi-ngiro mu mikorere, ndetse no bahuzwa na za banki n’ibigo by’imari kugira ngo babone igishoro kibafasha kwagura ibikorwa byabo.

intego nyamukuru ni ukubongerera ubushobozi no kubafasha gutangira imirimo mishya ku batarayibona.
uyu mushinga watewe inkunga na RTB-Rwanda, witezweho gufasha aba bacuruzi n’abafite imishinga mito n’iciriritse kugera ku rwego rwo hejuru, bikaba n’inyungu ku iterambere ry’umujyi wa Kigali n’igihugu muri rusange.
abayobozi bakaba baratangaje ko bateganya kongera umubare wabahugurwa by’umwihariko urubyiruko bikazagira uruhare mu kugabanya ubushomeri.




