Ese Koko Hari Abagore Bahisemo Kuguma uko bari,ntibifuze Kwihindura cyangwa kwibagisha?
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko abagore bo mu kigero cya Generation X (1965–1980) bahindura imyumvire ku bwiza, aho kwibanda ku isura gusa, bakibanda ku mico myiza n’imyitwarire. Ineza, kuvugisha ukuri, ubutwari, kwihangana, kwiyakira, ibyishimo n’icyizere byigaragaza nk’ibimenyetso by’ukuri by’ubwiza. Abagore benshi bo muri Gen X bahitamo kwita ku buzima bwabo, gukora imyitozo, kurya neza no kuruhuka igihe bikenewe. Ibi bigaragaza ko ubwiza butakara uko umuntu akura, ahubwo burushaho gukura no gukomera, kandi ko ubwiza nyakuri bushingiye ku buzima bufite intego, ibyishimo n’impuhwe.



