Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda Amavubi yamaze kugera muri Afurika Yepfo aho igiye gukina umukino wa 8 wo gushaka itike y’igikombe cy’isi.
Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi bamaze kugera muri Afurika y’Epfo, aho bitegura gukina na Zimbabwe mu mukino w’umunsi wa 8 wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026. Ibi bibaye nyuma y’uko ku munsi wa 7 Amavubi atsinzwe na Nigeria 1-0, bituma Nigeria iyarusha amanota igahita ijya imbere yayo. Kugeza ubu, u Rwanda ruri ku mwanya wa 4 mu itsinda C n’amanota 8. Itsinda riyobowe na Afurika y’Epfo ifite amanota 16, igakurikirwa na Benin ifite 11, nyuma hakaza Nigeria ifite 10, naho u Rwanda rukagira 8. Amavubi azakina na Zimbabwe ku wa 2, aho aramutse atsindiye amanota atatu yagira amanota 11, akazategereza ibiva mu yindi mikino yo mu itsinda C kugira ngo hamenyekane amahirwe yo gukomeza mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.



