Umutekano ku isonga mu byiciro bishimwa n’abaturage muri CRC 2025 Politics

Umutekano ku isonga mu byiciro bishimwa n’abaturage muri CRC 2025

By Niyikora Leah • November 19, 2025 • 1 min

Ubushakashatsi bwa Citizen Report Card 2025 bugaragaza ko 76,7% by’abaturage banyuzwe n’imiyoborere na serivisi z’inzego zibegereye. Umutekano ni wo waje ku isonga (92,1%), ukurikirwa n’imiyoborere y’inzego z’ibanze (90,1%) n’uruhare rw’abaturage (88,2%). Gusa ubutaka, imiturire n’ibidukikije byagaragaje amanota make (65,7%).

Umuhungu wa Perezida Kagame mu bagiye kwinjira mu ngabo z’u Rwanda Politics

Umuhungu wa Perezida Kagame mu bagiye kwinjira mu ngabo z’u Rwanda

By Niyubahwe Gilbert • October 3, 2025 • 1 min

Brian Kagame, bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) ari umwe mu basirikare 42 bize amasomo ya gisirikare hanze, ndetse agira uruhare mu cyiciro cya 12 cy’abahuguriwe mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako. Yarahiye gukorera igihugu mu nshingano zo kurinda abaturage n’ubusugire bw’u Rwanda. Ayo masomo n’imyitozo byabateguye kunoza akazi ka gisirikare. Mu Kuboza umwaka ushize, Brian Kagame yasoje amasomo muri Sandhurst Military Academy mu Bwongereza. Yinjiye mu gisirikare asangamo mukuru we, Ian Kagame, uri mu mutwe urinda abayobozi bakuru b’igihugu.

Ku nshuro ya 24 abagize Inama y’igihugu y’abagore bahuriye mu nama isanzwe y’Igihugu y’abagore Politics

Ku nshuro ya 24 abagize Inama y’igihugu y’abagore bahuriye mu nama isanzwe y’Igihugu y’abagore

By Niyikora Leah • September 19, 2025 • 1 min

U Rwanda rukomeje kuyobora isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko, bangana na 63.75%. Mu nama ya 24 y’Inama y’Igihugu y’Abagore yabaye ku wa 19 Nzeri 2025, hibanzwe ku ruhare rw’abagore mu NST2, kurwanya ihohoterwa no kwitabira imiyoborere. Minisitiri Uwimana Consolée yashimye uruhare rwabo mu iterambere n’imibereho myiza.

Ihuriro AFC/M23 riratanga impuruza ku bitero byagabwe Politics

Ihuriro AFC/M23 riratanga impuruza ku bitero byagabwe

By Niyikora Leah • September 19, 2025 • 1 min

Ubu ni ubutumwa Ihuriro AFC/M23 ritanga kenshi bagaragaza Ibikorwa by’intambara n’ubwicanyi biyobowe na Leta ya Kinshasa iyobowe na Felix Antoine Tshisekedi.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Azerbaijan: U Rwanda rushaka kwigira kuri ASAN Service kwegereza abaturage serivise Politics

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Azerbaijan: U Rwanda rushaka kwigira kuri ASAN Service kwegereza abaturage serivise

By Carine NIYAKIRE • September 19, 2025 • 3 min

RDC- Uwahoze ari perezida Joseph KABILA KABANGE yatangaje ko yiteguye kongera kuyobora. Politics

RDC- Uwahoze ari perezida Joseph KABILA KABANGE yatangaje ko yiteguye kongera kuyobora.

By Niyikora Leah • September 14, 2025 • 2 min

Joseph Kabila Kabange, wayoboye RDC kuva 2001–2019, yatangaje ko yiteguye kongera kuyobora igihugu kubera amacakubiri n’intambara byakomeje kwiyongera. Avuga ko yasize ubutegetsi yubahirije Itegeko Nshinga ariko ashinja umusimbuye kunanirwa. Leta ya Kinshasa iyobowe na Félix Tshisekedi imushinja kugambana no kwifatanya na AFC/M23.

RDC- Uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera yakatiwe Politics

RDC- Uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera yakatiwe

By Niyubahwe Gilbert • September 2, 2025 • 1 min

Ku wa 02 Nzeri 2025, Urukiko Rusesa Imanza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) rwakatiye Constant Mutamba, wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera, icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta ungana na miliyoni 19 z’amadolari ya Amerika yari agenewe umushinga wa Kisangani. Yategetswe gusubiza ayo mafaranga Leta, akatirwa imyaka itatu y’imirimo ifitiye igihugu akamaro (imirimo nsimburagifungo), ndetse akwamburwa uburenganzira bwo gutora no gutorwa mu gihe cy’imyaka itanu. Constant Mutamba yari Minisitiri w’Ubutabera kugeza muri Gicurasi 2025, igihe Ubushinjacyaha Bukuru bwasabaga Inteko Ishinga Amategeko kumwambura ubudahangarwa. Yamenyekanye cyane mu mvugo zishishikarizaga urwango ku Banyarwanda n’abavuga Ikinyarwanda, no mu mvugo zinenga Perezida w’u Rwanda. Yanavuzweho kutumvikanaho cyane mu itegeko rya Minisiteri y’Ubutabera ryemereraga kwica insoresore z’abajura biyita aba Kuluna.

Perezida wa Mozambique yasabye ko habaho urujya n’uruza rw’indege hagati ya Mozambique n’u Rwanda Politics

Perezida wa Mozambique yasabye ko habaho urujya n’uruza rw’indege hagati ya Mozambique n’u Rwanda

By Carine NIYAKIRE • August 28, 2025 • 3 min

Iyo nama yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’urwego rw’abikorera mu Rwanda, ikaba yari umwanya wo kuganira ku mahirwe mashya y’ubucuruzi n’ishoramari hagati ya Kigali na Maputo. Perezida Chapo yavuze ko hakenewe ihuriro ry’indege hagati y’ibihugu byombi kugira ngo byorohereze ingendo n’ubucuruzi, anagaragaza ibyiciro by’ingenzi byo gukoreramo ubufatanye birimo ubuhinzi, ingufu, ubwikorezi, inganda, ubukerarugendo n’ubukungu bwo mu mazi. Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean Guy Afrika, yavuze ko amasezerano mashya y’ubufatanye hagati ya RDB n’Ikigo cya Mozambique gishinzwe Ishoramari n’Ubucuruzi, yashyizweho umukono ku wa 27 Kanama, azafasha urwego rw’abikorera gusangira ubunararibonye, guteza imbere inganda n’iminyururu y’agaciro, no gukurura abashoramari ku rwego rw’isi. Ubufatanye bugamije guhanga imirimo ku rubyiruko n’abagore, guteza imbere ubukungu, no kongera uruhare rw’ibihugu byombi mu iterambere rya Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

U Rwanda na Antigua na Barbuda byemeranyije gukuriraho Viza abaturage babyo Politics

U Rwanda na Antigua na Barbuda byemeranyije gukuriraho Viza abaturage babyo

By Carine NIYAKIRE • August 16, 2025 • 1 min

Mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye n’ubuhahirane, u Rwanda na Antigua na Barbuda byasinyanye amasezerano yo gukuriraho viza ku baturage b’ibi bihugu byombi. Abaturage bafite pasiporo z’ubwoko bwose bazajya binjira mu kindi gihugu nta nkomyi ya viza, ibi bikazafasha koroshya ingendo, guteza imbere ubukerarugendo, ishoramari, n’ubufatanye mu by’ubukungu. Icyemezo cyafashwe mu gihe ibihugu byombi bikomeje kwagura imibanire myiza ishingiye ku nyungu z’abenegihugu.

Sena y’u Rwanda mu gikorwa cyo kugenzura uko imitwe ya politiki yubahiriza amategeko Politics

Sena y’u Rwanda mu gikorwa cyo kugenzura uko imitwe ya politiki yubahiriza amategeko

By Niyikora Leah • July 28, 2025 • 1 min

Sena y’u Rwanda, binyuze muri Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, yatangiye kugenzura imikorere y’imitwe ya politiki yemewe harebwa iyubahirizwa ry’amategeko. Iri genzura rikorwa binyuze mu biganiro n’abayobozi b’imitwe no gusesengura inyandiko zayo, hagamijwe guteza imbere imiyoborere myiza, demokarasi, ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME yashyizeho Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi Bayobozi Bakuru Politics

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME yashyizeho Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi Bayobozi Bakuru

By Niyikora Leah • July 24, 2025 • 2 min

Ku wa 24 Nyakanga 2025, Perezida Paul Kagame yashyizeho Guverinoma nshya igizwe n’Abaminisitiri 21, Abanyamabanga ba Leta 10 n’abandi bayobozi bakuru 4, nyuma yo gushyiraho Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva. Habayemo impinduka zirimo Dominique Habimana muri MINALOC, Bernadette Arakwiye mu bidukikije n’abandi bayobozi bashya mu nzego zitandukanye.

Dr. Justin Nsengiyumva ni we minisitiri w’intebe mushya w’u Rwanda Politics

Dr. Justin Nsengiyumva ni we minisitiri w’intebe mushya w’u Rwanda

By Niyikora Leah • July 24, 2025 • 1 min

Ku wa 23 Nyakanga 2025, Perezida Paul Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w’Intebe mushya, asimbuye Dr. Édouard Ngirente. Nsengiyumva ni impuguke mu bukungu n’imari ya Leta, wahoze ari Umuyobozi Wungirije wa BNR n’umujyanama muri MINECOFIN. Azwiho ubunyangamugayo, igenamigambi rishingiye ku ntego no guteza imbere iterambere rirambye ry’igihugu.

Dominique Habimana yagizwe Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu: Umusanzu w’imyaka myinshi mu miyoborere y’inzego z’ibanze Politics

Dominique Habimana yagizwe Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu: Umusanzu w’imyaka myinshi mu miyoborere y’inzego z’ibanze

By Niyikora Leah • July 24, 2025 • 2 min

Dominique Habimana ni umuyobozi ufite uburambe burenga imyaka 15 mu miyoborere y’inzego z’ibanze n’iterambere. Yabaye Umunyamabanga Mukuru wa RALGA kuva Kamena 2024, anakora muri MINALOC n’inzego mpuzamahanga. Nk’umuyobozi wa MINALOC, azibanda ku miyoborere yegereye abaturage, kunoza serivisi z’ibanze no guteza imbere imiyoborere ibereye abaturage.

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi basoje inshingano mu Rwanda Politics

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi basoje inshingano mu Rwanda

By Carine NIYAKIRE • July 24, 2025 • 1 min

Ku wa Kane tariki ya 24 Nyakanga 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro ba Ambasaderi babiri basoje inshingano zabo mu Rwanda, ari bo Antoine Anfré w’u Bufaransa na Hazza Mohammed Falah Kharsan AlQahtani w’UAE. Perezida Kagame yashimiye aba bayobozi uruhare bagize mu guteza imbere umubano w’u Rwanda n’ibihugu byabo, harimo uburezi, ubukungu, ishoramari, ubukerarugendo n’ikoranabuhanga. Yabifurije ishya n’ihirwe mu nshingano nshya, anizeza ko u Rwanda ruzakomeza gukorana nabo mu gushimangira umubano ushingiye ku nyungu rusange n’ubwubahane.

ibihugu 25 by’afurika byakwisanga ku rutonde rw’ibibujijwe kwinjira ku butaka bw’amerika Politics

ibihugu 25 by’afurika byakwisanga ku rutonde rw’ibibujijwe kwinjira ku butaka bw’amerika

By Carine NIYAKIRE • July 22, 2025 • 1 min

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziri gutekereza kongera ibihugu 25 byo muri Afurika ku rutonde rw’ibibujijwe kwinjira ku butaka bwazo, mu gihe byananirwa gukosora ibibazo Amerika ibona bidahwitse mu miyoborere n’imikorere yabyo. Ibi bihugu byahawe iminsi 60 yo kuba byujuje ibisabwa, bitaba ibyo bigashyirwa ku rutonde rumwe n’ibindi bihugu 12 biherutse kwamburwa uburenganzira bwo kwinjira muri Amerika. Muri ibyo byasabwe gukosora hari n’ibihugu biherereye mu karere u Rwanda ruherereyemo, bikaba bisabwa kongera imikorere myiza n’imikoranire n’inzego za Amerika ku bijyanye n’umutekano n’ubwimukira. Iyi ngamba igaragaza ko Amerika ikomeje gushyira igitutu ku bihugu itekereza ko bitujuje ibisabwa, mu rwego rwo kugenzura umutekano n’abinjira ku butaka bwayo.

Minisitiri Constant Mutamba ari mu mazi abira asabwa kwegura Politics

Minisitiri Constant Mutamba ari mu mazi abira asabwa kwegura

By Niyubahwe Gilbert • July 20, 2025 • 2 min

Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba Tungunga w’imyaka 38, arasabwa kwegura by’agateganyo nyuma y’uko Ubushinjacyaha Bukuru busabye Inteko Ishinga Amategeko kumwambura ubudahangarwa, kubera gushinjwa kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari ya Amerika mu mushinga wo kubaka gereza nshya ya Kisangani mu ntara ya Tshopo. Izi miliyoni bivugwa ko zashyizwe kuri konti y’ikigo cy’ubwubatsi kidafite aho gihuriye n’uyu mushinga, wagombaga kugabanya ubucucike mu magereza ya RDC. Minisitiri Mutamba we yigeze gutangaza ko ayo mafaranga yagiye kuri konti y’abatekamutwe, nubwo umushinga wose wari uteganyijwe gutwara miliyoni 29 z’Amadolari.

Inama y’abaminisitiri yemeje amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na RDC, Impiduka mu buyobozi Politics

Inama y’abaminisitiri yemeje amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na RDC, Impiduka mu buyobozi

By Niyikora Leah • July 17, 2025 • 2 min

Ku wa 16 Nyakanga 2025, Perezida Paul Kagame yayoboye inama y’abaminisitiri mu Village Urugwiro, aho hafatwaga imyanzuro y’ingenzi ku mutekano n’iterambere. Harimo kwemeza amasezerano y’amahoro na RDC (27 Kamena 2025), gutegura itegeko ryemeza ayo masezerano, gushyigikira impushya nshya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, no gushyiraho abayobozi bashya: Hortense Mudenge nka CEO wa KIFC na Amb. Vincent Karega muri Algeria. Ibi bizateza imbere umutekano, ishoramari n’imikoranire ya dipolomasiy.

RDB yakiriye itsinda riturutse muri Isirayeli mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye mu ishoramari, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’umutekano Politics

RDB yakiriye itsinda riturutse muri Isirayeli mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye mu ishoramari, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’umutekano

By Carine NIYAKIRE • July 16, 2025 • 1 min

Ku wa 15 Nyakanga 2025, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean Bosco Afrika, yakiriye Avi Balashnikov, Perezida w’Ikigo cya Isirayeli gishinzwe kohereza ibicuruzwa mu mahanga, n’intumwa ayoboye, mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Uru ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Isirayeli mu nzego z’ishoramari, ubuhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga (agritech), udushya, n’umutekano. Avi Balashnikov yashimye intambwe u Rwanda rwateye mu iterambere, anagaragaza ubushake bwo gukomeza ubufatanye mu mishinga izateza imbere ubukungu, amahirwe y’ishoramari, n’inyungu ku baturage b’u Rwanda n’abashoramari b’Abisiraheli.

Ubushinjacyaha bwasabye ko INGABIRE Umuhoza Victoire afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje Politics

Ubushinjacyaha bwasabye ko INGABIRE Umuhoza Victoire afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje

By Niyubahwe Gilbert • July 15, 2025 • 1 min

Ku wa 15 Nyakanga 2025, Ingabire Umuhoza Victoire yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo. Ubushinjacyaha bwasabye ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje. Yasomewe ibyaha bitandukanye birimo gushinga umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, icengezamatwara, gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi, ndetse n’icyaha cyo kwigaragambya. Mu kwisobanura kwe, Ingabire Victoire yavuze ko abihakana byose, ashimangira ko ari umukristu, umunyapolitiki n’Umunyarwanda ukunda igihugu, bityo adashobora gukora ibyo byaha ashinjwa. Hanagaragajwe ko Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwanze kwemerera umunyamategeko we wari uturutse muri Kenya kumwunganira, ruvuga ko hari ibisabwa atujuje.

Ubwongereza mu kaga gaterwa n’igihugu cya Iran Politics

Ubwongereza mu kaga gaterwa n’igihugu cya Iran

By Carine NIYAKIRE • July 15, 2025 • 2 min

Raporo nshya y’Urwego rw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza rushinzwe iperereza n’umutekano (ISC) yagaragaje ko u Bwongereza buri mu kaga k’umutekano gaterwa n’ibikorwa bya Iran bigenda byiyongera. Ibyo bikorwa birimo ubutasi, iterabwoba no gushyigikira imitwe yitwaje intwaro, bikaba byugarije umutekano w’igihugu n’inyungu zacyo. Raporo igaragaza ko Iran ikoresha imiyoboro y’ibanga n’abayoboke bayo mu mahanga mu gukwirakwiza ingengabitekerezo no guhungabanya ibihugu. Yasabye u Bwongereza gukaza ingamba zo kurwanya ubutasi, kunoza amategeko abihana, no kongera ubufatanye n’ibihugu by’inshuti mu gusangira amakuru, mu rwego rwo kurinda umutekano w’abaturage n’igihugu muri rusange.